Print

Rwandair yahagaritse ingendo zose yakoreraga muri Uganda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2021 Yasuwe: 1135

Kompanyi y’u Rwanda ikora ubucuruzi bw’ingendo zo mu kirere ya RwandAir yabaye ihagaritse ingendo zijya cyangwa ziva Entebbe muri Uganda kubera umubare munini w’abakomeje kurwara icyorezo cya COVID-19 muri kiriya gihugu.

Itangazo rya RwandAir rivuga ko kubera ubwiyongere bukabije bw’imibare y’abandura COVID-19 muri Uganda, ibaye ihagaritse ingendo zerecyeza yangwa ziva i Entebbe muri Uganda kuva kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamera 2021.

Iri tangazo rikomeza ryisegura ku bantu bashobora kugirwaho ingaruka n’iki cyemezo cyo kuba hasubitswe ingendo zijya cyangwa ziva muri Uganda.

Risoza rivuga ko “Abakiriya bazagirwaho ingaruka n’iki cyemezo bashobora kuzamenyesha iby’urugendo rwabo mbere mu gihe ingendo zaba zisubukuwe kandi nta giciro cy’inyongera kibayeho cyangwa bagasubizwa amafaranga bari bishyuye.”

Uganda imaze kugira abanduye bose hamwe 56,949, Perezida Yoweri Museveni aherutse gutangaza amategeko ya ’guma mu rugo’ yatumye amashuri n’ingendo zihuza uturere bihagarikwa.

Kuwa kane Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu zatangaje ko mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo abagenzi bava mu bihugu bya Uganda, Zambia na DR Congo guhera uyu munsi kuwa gatanu batemerewe kwinjira muri icyo gihugu.

Ku wa 6 Kamena 2021,Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko amashuri n’ingendo zihuza uturere bihagarara hagamijwe guhangana n’ubwiyongere bw’abandura icyorezo cya COVID-19 bukomeje gufata intera muri kiriya gihugu.

Ibi yabivuze ubwo yatangazaga ingamba nshya zigomba gukurikizwa mu rwego rwo gukumira kiriya cyorezo. Zikaba zatangiye kubahirizwa kuri uyu wa 7 Kamena 2021 zikazamara iminsi 42, nyuma hakazasuzumwa ibyagezweho hagafatwa izindi.

Ingendo zihuza akarere n’akandi (uturere twose ni 135) ntizemewe, uretse iz’amakamyo y’ibicuruzwa, iz’imodoka z’ubutabazi n’iz’ubukerarugendo biteganyijwe ko ari zo zizemererwa kugenda guhera ku wa kane kuzageza mu kwezi kwa Nyakanga hagati.

Abaturage basabwa kuba bageze mu ngo zabo guhera saa tatu z’umugoroba kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Muri izo ngamba nshya harimo ko amasoko amwe n’amwe azajya afungura ariko bigaragara ko yubahiriza ingamba zo kwirinda zashyizweho. Utubari na two dukomeje gufunga. Ubukwe n’imihango yo gushyingura bizajya bikorwa n’abantu bake.

Mu byumweru bibiri bishize, muri Uganda hagaragaye ubwiyongere bw’abandura COVID-19 ndetse n’abo ihitana ku kigero cyo hejuru ugereranyije no mu bihe byatambutse icyorezo kikimara kugera muri Uganda.

Perezida Museveni yagize ati: “Igipimo cy’ubwiyongere bw’abandura n’abazahazwa na COVID-19 ndetse n’abapfa kiri hejuru muri iyi nkundura, ugereranyije n’ibihe byabanje”.