Print

Shaddyboo yasabye Meddy uherutse gukora ubukwe kugira inama The Ben na King James

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 11 June 2021 Yasuwe: 2262

Shaddyboo uri mu banyarwandakazi bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa instagram ndetse na twiter ,abinyujije kurukuta rwe rwa twitter yasabye uyu muhanzi Meddy uherutse gukora ubukwe bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe Za America ,kubwira The Ben ndetse na King James uko umugore we amufashe gukirango nabo barebereho maze bashake abagore.

Yagize ati” @Meddyonly
Watubwiye uko bimeze wenda aba brothers bajye #Theben #KingJames naba bari muri Comment bakumviraho bagafata umwanzuro . N’ubundi hagahira limwe"

Ibivugwa mu Rukundo rw’aba bahanzi King James na The Ben

King James mu kiganiro yagiranye na Ten to Night yavuze ko afite umukobwa bakundana ndetse akuraho urujijo ku bavugaga ko ari umukunzi Princess Priscillah. Icyo gihe yavuze ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye n’ubwo bataramarana igihe kinini bakundana.

King james yabajijwe byinshi kuri uyu mukunzi we ,imyirondoro n’amazina ye gusa ntago uyu muhanzi yashatse kubitangaza byose yagize ati”Ni umukobwa ufite imyaka 20 y’amavuko. Arangije amashuri yisumbuye,ntaratangira Kaminuza.Ntabwo tumaze igihe kinini dukundana, ntabwo bimaze igihe ,ntabwo ndi buvuge izina rye ,ntabwo ndi bumuvuge(…)ariko arahari”.

Uyu mukobwa King James yatangaje mu mwaka 2015 iyo aza kuba ari mu rukundo n’uyu muhanzi ,ubu aba afite imyaka 26 ndetse ubu yararangije na Kaminuza kuko icyo gihe mu 2015 King James yari yatangaje ko uwo mukobwa agiye gutangira Kaminuza.

Umuhanzi The Ben we ari mu rukundo na Miss Uwicyeza Pamella , aho iby’urukundo rwabo byasakaye igihe Pamella yafataga Ifoto Ari kumwe na The Ben akandikaho Ati" Igihe cyo Kugushyira hanze,iyi ni inshuro ya Nyuma, reka nkubabarire nkuremo Amajwi Ariko Urishyura. JYIMI (Akazina baziranyeho) Komeza waguke, waguke mu mwuka, Mu bitekerezo, no mu bukungu".

Aya ni amagambo asanzwe ariko icyateye Urujijo ni uko yakoresheje Aka Emoji k’Umutima mu Ifoto bose bari kumwe kandi bambaye imyenda isa.
Ahandi yagize ati"Ugira Umutima mwiza, Igikundiro, Umwizerwa,kandi Umutima wawe ni Mugari kuruta uko wowe ungana,Imana ihe Umugisha Umwaka mushya wawe, n’umuryango wishimye,Ndagukunda The Ben"Ahita ashyiraho nanone aka Emoji k’Umutima gashushanya Urukundo.

Guhera mu mwaka wa 2019 nibwo The Ben na Pamella batangiye kugaragariza abakunzi babo ko bari mu rukundo bakoresheje amashusho n’amafoto yabo.
Mu mwaka ushize,The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Pamella bari kurya ubuzima muri Tanzania, bituma abakunzi babo bahamya ko urukundo ruri kugurumana hagati yabo.

The Ben n’umwe mu bahanzi bakunzwe n’abanyarwanda kuva yatangira umuziki mu 2008,ashyira hanze indirimbo zitandukanye nka Amaso ku maso,wirira,Wigenda n’izindi.