Print

Impuzi z’Abarundi zarwanye na polisi ya Tanzania bapfa ibyavuye mu matora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2021 Yasuwe: 1394

Abantu 16 bakomerekeye mu bushyamirane hagati y’impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Nyarugusu muri Tanzaniya na polisi yo muri icyo gihugu.

Ubwo bushyamirane bwaturutse ku kutumvikana ku cyemezo ubutegetsi bwo muri icyo gihugu bwafashe cyo kwemeza Umunyekongo wari waje ku mwanya wa kabiri mu matora y’ubuyobozi bw’impunzi muri iyo nkambi.

Impunzi z’Abarundi zivuga ko Umurundi ari we wari watsinze ayo matora ku majwi 6409 mu gihe Umunyekongo waje ku mwanya wa kabiri yabonye amajwi 3455.

Gusa ubutegetsi bwa leta bushinzwe inkambi aho muri Tanzaniya bwategetse ko uwo Munyekongo ari we ushingwa ubuyobozi bw’inkambi.

Ibyo byateye imvururu mu mpunzi z’Abarundi zitakozwaga iby’icyo cyemezo. Imvururu zatangiye kuwa kane nimugoroba zigeza kuri uyu wa gatanu ubwo byabaga ngombwa ko hitabazwa polisi.

Polisi yahise itangira gufata abakekwaho guhungabanya umutekano no gusubiza inyuma abarimo bigaragambya hakoreshejwe amasasu n’ibyuka biryana mu maso.

IJWI RY’AMERIKA