Print

Ubutaliyani bwihanije Turkia mu mukino ufungura Euro 2020

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2021 Yasuwe: 1460

Ubutaliyani bwahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino ugereranyije na Turkia bwitwaye neza mu gice cya kabiri bwinjizamo ibi bitego byose.

Igice cya mbere ntabwo cyari kiryoheye ijisho kuko Turkia yagerageje kurinda izamu hanyuma abakinnyi b’Ubutaliyani ntibashobora kubona ibitego.

Ubutaliyani bwabonye uburyo 2 bukomeye bwo gutsinda igitego burimo ubwo Lorenzo Insigne yatereye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ugana ku ruhande n’umutwe Chiellini yateye umunyezamu wa Turkia awushyira muri Koloneri.

Ikipe y’Ubutaliyani yaje mu gice cya kabiri yariye karungu hanyuma ku munota wa 53 ibona igitego cya mbere cyitsinzwe na myugariro Merih Demiral ku mupira wari uhinduwe neza na Bellardi ashaka guhereza Immobile bakinana.

Iyi ni inshuro ya mbere igitego cya mbere mu gikombe cya Euro cyitsinzwe n’umukinnyi.

Ku munota wa 66,Ubutaliyani bwabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Ciro Immobile ku mupira wari ugaruwe n’umunyezamu ku ishoti rikomeye ryari ritewe na Insigne hanyuma uyu rutahizamu asongamo.

Ubutaliyani bwarushaga Turkia ku buryo bugaragara bwatsinze igitego cya 3 ku munota wa 79 gitsinzwe na Lorenzo Insigne ku mupira mwiza yahawe na Bellardi areba uko umunyezamu ahagaze ahita amuroba.

Ubutaliyani bwayoboye uyu mukino mu gice cya kabiri cyane kugeza ubwo umukino urangiye butsinze ibitego 3-0.

Imikino ya Euro irakomeza kuri uyu wa Gatandatu hakinwa imikino 3 irimo uwo Wales izakina n’Ubusuwisi,Danmark ihure na Finland mu gihe Ububiligi buzasoza buhura n’Uburusiya.