Print

Perezida Kagame yanenze abahunze igihugu batunzwe no gutukana no kubeshya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 June 2021 Yasuwe: 1115

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaganiriye n’abavuga rikumvikana barenga 300 baturutse mu turere twa Musanze na Rubavu, abayobozi b’uturere baturutse mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, n’abikorera bakomoka mu turere twa Musanze na Rubavu bakorera i Kigali no mu tundi turere tw’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwageze mu ndiba y’umwobo ariko imbaraga zabo ari zo zatumye u Rwanda rwongera guhagarara rwemye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Buri mwobo wose uba ufite aho ugarukira, u Rwanda rwageze ku ndiba y’umwobo aho nta handi ho guhungira hari hahari uretse kuzamuka. Uyu munsi twarazamutse, twavuye muri uwo mwobo none twageze hejuru.”

“Kuzamuka muri uwo mwobo byasabye gukora cyane. Gukomeza kujya mbere bisaba imbaraga zihoraho. Tugomba gukomeza kubaka igihugu cyacu dukoresheje imbaraga kandi dufatanyije. Ni yo politiki yacu y’imiyoborere myiza n’ubumwe.”

Icyakora, Perezida Kagame yavuze ko hari abatari bishimiye ko Abanyarwanda bava muri uwo mwobo barimo na bamwe mu Banyarwanda ubwabo.

Ati “Mu gihe twari turi kuzamuka muri uwo mwobo twari twaguyemo, hari benshi bakoze uko bashoboye ngo tuwugumemo. Bivuze ko byadusabye gukora byikubye gatatu cyangwa kane kugira ngo tube aho turi uyu munsi.”

Perezida Kagame yavuze ko bamwe mu bashakaga gusubiza Igihugu mu icuraburindi byarangiye bahunze Igihugu, ariko ngo iyo bageze ntibabayeho neza kurusha uko bari babayeho mu Rwanda kugeza magingo aya.

Ati “Bamwe muri twe batari bashyigikiye politiki nziza bahunze igihugu. Nta n’umwe muri bo ubayeho neza kurusha uko yari ameze ari aha. Nta n’umwe wakomeje kubaho ubuzima bwiza. Kugira ngo babashe kuramuka, bibasaba kubeshya.”

Mu Rwanda imigambi yabo yarapfubye. Icyo ibyo bihugu byabafashije ni ukubafasha kujya mu mujyo umwe wo kudutuka. Ariko se ninde wishwe n’ibitutsi? Icyica ni ibinyoma n’inzara babayemo kuri ubu.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda barenze kure cyane ibitutsi by’amafuti, bagahitamo gukomeza urugendo rwo guteza imbere Igihugu cyabo; ashimangira ko ibitutsi n’ibinyoma bigamije guhindanya isura y’Abanyarwanda bidashobora kubabuza kugera ku ntego zabo.