Print

Burundi-Ngozi: Kumva Ijwi ry’Amerika na Radio zo mu Rwanda bigushyira mu mazi abira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 June 2021 Yasuwe: 2113

Nkuko bivugwa n-abaturage bo muri ako gace, ngo iryo tegeko ryo kudasubira kumva ibyo binyamakuru ryatanzwe n’umukuru wa zone hamwe n’abahagarariye ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD muri zone Mihigo. Ngo umuntu wese wishe iryo tegeko ahita afungwa.

Abo baturage bo muri zone ya Mihigo bakomeza bavuga ko urubyiruko rw’imbonerakure rukunda gucunga ahakoraniye abantu benshi kugira ngo barebe ko batari kumva Radiyo ijwi rya Amerika rwihishwa.

Ngo biba ngombwa ko abantu bihisha mu mazu yabo kugira ngo bumve izo Radio zitandukanye.

Umuturage wo ku musozi wa Kididiri yagize atiˮBiranabujijwe kandi kumva amaradiyo yo mu Rwanda . Aha dufata amaradiyo arenga atandatu. Ariko kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu, kirazira kuzumva ku mugaragaro kugira ngo udafungwa ushinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu‟.

Nubwo bimeze gutyo, Urwego rushinzwe kugenzura ibimenyamakuru CNC rumaze imisi rwarafashe umwanzuro wo guhagarika Rdiyo ijwi rya Amerika gukorera ku butaka bw’Uburundi ariko ntirurigera rubuza abaturage cyangwa abanyamahanga baba mu Burundi kumva iyo Radio mpuzamahanga.