Print

APR FC yahakanye amakuru yavugaga ko Niyonzima Olivier Seif yirukanwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 June 2021 Yasuwe: 1365

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buranyomoza amakuru avuga ko bwasezerereye umukinnyi wayo Niyonzima Olivier Seif wavuye mu mwiherero atasabye uruhushya akajya hanze yawo.

Nkuko byatangajwe n’Urubuga rwa APR FC,nyuma yo kuva mu mwiherero atabiherewe uburenganzira Niyonzima Olivier Seif ari mu rugo iwe kuko adashobora kubana n’abakinnyi bagenzi be atarapimwa Covid-19.

Bityo ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bukaba buhakana amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Seif yasezerewe muri APR FC kuko ubuyobozi bwa APR FC butarafata icyemezo ku makosa yakoze yo kuva mu mwiherero atabiherewe uburenganzira.

Niyonzima usanzwe ari mu bakinnyi ngenderwaho muri APR FC, yaherukaga kugaragara mu mukino iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yahuyemo na Bugesera FC ku wa Kane,ikayitsinda ibitego 3-0.

Kuba akiri mu rugo iwe bivuze ko atazakina umukino wa Police FC uzabera kuri Stade Huye kuri iki Cyumweru saa 15:00 gusa ashobora kuzakina uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.

APR FC ifite amanota arindwi mu mikino itatu imaze gukinwa mu makipe umunani ahataniye igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka, iyanganya na AS Kigali.