Print

US: Umurobyi yabaye nka Yona amirwa n’igifi kinini kiramuruka nyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2021 Yasuwe: 3871

Michael Packard avuga ko yibiye mu mazi maze yisanga mu kanwa k’iki gifi kinini, aho yamazemo umwanya ungana n’amasegonda hagati ya 30 na 40, hafi y’akarere ka Provincetown, Massachusetts.

Iyi nyamaswa yo mu mazi yarutse Packard, itekereza ko yari yavunitse ivi.

Umugore we akomeje kumwinginga ngo ashake akandi kazi, ariko yamurahiye ko atarota areka aka kazi ke amazemo imyaka 40.

Iyi fi ishobora kuba ndende kugeza kuri metero 15 igapima amatoni 36. Nk’uko bivugwa n’ikigo gishinzwe ibikoko byo mu mazi, ifi zo muri ubu bwoko bwa baleine hasigaye izingana na 60.000 kw’isi .

Uyu mugabo Packard w’imyaka 56 yabwiye ikinyamakuru Cape Cod Times ko we na bagenzi be bafashe ubwato bwabo, Ja’n J, off Herring Cove, ku wa gatanu mu gitondo, kandi hasa neza, amazi asa neza ku buryo washoboraga kubona ikiri ku metero zitandatu hagati mu mazi.

Avuga ko amaze kwibira avuye muri ubwo bwato yumvise akubiswe n’iki gikoko ubwo nyine ntiyongera kubona ikintu na kimwe.

’Iri kugerageza kumira’

Yatekereje ko yari atewe n’ifi y’ubundi bwoko izwi nka requin/shark isanzwe iba muri ako karere, ati "ariko narakabakabye ku ruhande numvanta menyo yari ifite".

"Nyuma nahise mvuga nti: ’Yooo, Mana yanjye, ndi mu kanwa ka baleine kandi irimo kugerageza kumira.Ibanjye birarangiye, ndapfuye’! "

Packard avuga ko yahise atekereza uko umugore n’abana be b’abahungu babiri, umwe w’imyaka 12,undi w’imyaka 15, bagiye kubaho.

Ati: "Nyuma naje kumva kizamutse hejuru ku mazi kizunguza umutwe".

"Cyahise kinshiburira mu kirere mpita ngwa mu mazi. Aho nari nkizenkomeza kureremba hejuru y’amazi. Sinumvaga ibyo aribyo...si numva uko nabivuga".

Mugenzi we yaje kumubona yamaze gucika intege, ahita amukururira mu bwato.

Igipolisi cyo mu karere ka Provincetown gishinzwe kuzimya umuriro cyabwiye ikinyamakuru CBS News ko cyari cyamaze kwakira telefone itabariza umurobyi wakomeretse.

Amaze kuva mu bitaro aho yarimo kuvurirwa, Packard yabwiye abanyamakuru ko ibyamubayeho ari nk’ibivugwa muri Bibiliya.

Mu bisanzwe mu kurya, ubwoko bw’izi fi za baleine zigenda zasamye kugira ngo ifi nto cyangwa utundi dukoko twinjire mu nda yazo ku bwinshi.

Abahanga mu bijyanye n’ibyo mu mazi bavuga ko ibyabaye kuri Packard bishobora kuba ari nk’impanuka. Umuhanga umwe yabwiye ikinyamakuru Cape Cod Times ko atigeze yumva aho baleine yamize umuntu.

BBC


Comments

Mugisha 13 June 2021

mwibaze iyo ngirwamuhanga itazi ko baleine bleu yigeze kumira Yona?!?!? yewe abahakanamana baragowe kabisa, kandi ngo yemerwa nk’umuhanga wemeje isi ko hatigeze habaho ifi imira umuntu!!!!