Print

Prof.Shyaka Anastase na Diane Gashumba bashimiye Perezida Kagame wongeye kubagirira icyizere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2021 Yasuwe: 1662

Dr. Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède; Prof Shyaka Anastase wari uherutse gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne.

Akimara kugirirwa iki cyizere,Prof.Shyaka Anastase yashimiye Perezida Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter.Yagize ati "Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika HE Paul Kagame ku cyizere n’imirimo mishya munshinze yo kwagurira u Rwanda amarembo mu gihugu cya Polska [Polonye]. Niteguye gutumika,ngatebuka ntategwa ku nkiko iyo, ngo duhamye ubudasa bw’u Rwanda n’Igitego cyacu."

Dr. Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède,nawe yashimiye Perezida Kagame kubera izi nshingano nshya.Yagize ati "Nshimye mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wanyizeye akampa ubutumwa bukomeye bwo guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Sweden. Nzatumika munyurwe, nkorana neza n’abandi , n’umutimanama n’imbaraga zanjye zose, kugira ngo u Rwanda ruhorane ishema."

Prof.Shyaka Anastase ni umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Guverinoma y’u Rwanda kuva mu Ukwakira 2018 kugeza muri Werurwe 2021. Mbere y’uko ahabwa izi nshingano yabaye Umukuru w’Urwego rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere.

Mbere yaho yabaye Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukemura Amakimbirane mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Dr Gashumba wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda Suède ubusanzwe ni Umuganga w’inzobere mu kuvura abana. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu buvuzi rusange n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu kuvura abana. Yatangiye umwuga w’ubuvuzi mu 1999.

Yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ubuzima tariki ya 04 Ukwakira 2016 asimbuye Dr Agnes Binagwaho. Mbere yaho gato yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, umwanya yamazeho amezi atandatu n’iminsi umunani.

Yamaze imyaka itatu ari Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga ndetse aza no kuyobora ibya Muhima.

Hagati ya 2010 na 2016 yakoraga mu mushinga witaga ku buzima bw’umubyeyi n’abana bavuka batagejeje igihe; waterwaga inkunga na USAID.

Ku wa 14 Gashyantare 2020 nibwo yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima, kuva icyo gihe nta zindi nshingano zizwi yari afite nubwo hari ibikorwa bimwe na bimwe nk’inama zihuza abayobozi bakuru yajyaga agaragaramo.