Print

APR FC na AS Kigali zatanze isomo rya ruhago ku munsi wa 4 wa shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2021 Yasuwe: 2432

APR FC yari yakiriye Police FC kuri stade ya Huye birangira iyinyagiye ibitego 3-0 mu gihe AS Kigali yanyagiye Espoir FC ibitego 4-0.

APR FC yagowe n’igice cya mbere,yaje mu gice cya kabiri iha isomo rya ruhago Police FC kuko ku munota wa 65 yafunguye amazamu ibifashijwe na Ombolenga Fitina n’umutwe ku mupira mwiza wari uvuye kuri koloneri ya Manishimwe Djabel.

APR FC yaje kungukira kuri rutahizamu Mugunga Yves uri mu bihe byiza cyane winjiye asimbuye Nsanzimfura Keddy ayitsindira igitego cya kabiri cyiza cyane ku munota wa 76,aho yacenze myugariro wa Police FC atera ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina.

APR FC yabonye igitego cya 3 ku munota wa 84 gitsinzwe nanone na Mugunga Yves nabwo ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.Umukino warangiye ku ntsinzi ya APR FC y’ibitego 3-0.

Ku rundi ruhande,AS Kigali nayo ishaka igikombe cy’uyu mwaka yifatiye Espoir FC iyitsinda ibitego 4-0 byatsinzwe na Shabani Hussein uzwi nka Tshabalala,Hakizimana Muhadjiri ashyiramo 2 mu gihe Biramahire Abeddy yatsinze icya nyuma.

AS Kigali na APR FC ziranganya amanota 10 mu mikino 4 ndetse zanganyije umukino zahuye ku buryo buri wese agiye gucungana n’imikino isigaye.

Ikipe ya Rayon Sports FC yongeye gutakaza umukino yari yasuyemo Marines FC,kuko banganyije igitego 1-1.

Rayon Sports FC ibifashijwe na Nishimwe Blaise ku munota 24 yabonye igitego ariko ntabwo ibyishimo by‘iyi kipe byatinze kuko ku munota wa 42, Marines FC ibifashijwemo na Ngabo Mucyo Fred yahise ibona igitego cyo kwishyurira,baranganya.

Uko imikino yose yagenze uyu munsi:

Mu makipe 8 ashaka igikombe

APR FC 3-0 Police FC
AS Kigali 4-0 Espoir FC
Rutsiro 0-0 Bugesera FC

Arwanira kutamanuka

Gorilla FC 0-1 Kiyovu Sport
Musanze FC 1-0 Mukura VS