Print

Kigali : Polisi yerekanye abantu 41 bafashwe batwaye imodoka basinze n’abarengeje amasaha yo kugera mu rugo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 June 2021 Yasuwe: 946

Aba bantu 41 bafashwe mu bihe bitandukanye kuva tariki ya 09 Kamena kugeza ku wa 12 Kamena 2021, bafatiwe mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali.

Bamwe mu bavuganye n’itangazamakuru bemeye ko koko bafashwe banyoye ibisindisha ariko bagahakana ko batari basinze. Ariko nanone bakemera ko ibipimo by’umusemburo wa Alukoro byagaragaje ko bari basinze bikabije.

Nshimiyimana Ernest yavuze ko mu ijoro rya tariki ya 12 yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara afatwa n’abapolisi atwaye Moto.

Yagize ati “Nari narengeje saa yine ngera ku bapolisi barampagarika, babonye uko meze barampima ibipimo bigaragaza ko nari mfite 2,44. Ntabwo bandenganyije kuko nari natwaye moto nasinze.”

Kayijuka Laurien avuga ko yafatiwe mu Karere ka Kicukiro,afatwa atwaye imodoka saa tatu n’imonota 10, avuga ko ibipimo byamusanzemo 2,01 by’umusemburo wa alukoro. Kayijuka yagiriye inama abantu kudatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha kuko bishobora guteza impanuka mu muhanda.

Ati “Ndagira inama abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Ni byiza ko igihe cyose umuntu abona yanyoye ibisindisha yashaka umuntu umucyura aho kugira ngo aze gukora impanuka kubera gutwara yasinze.”

Kayijuka Laurien yemeye ko yafashwe atwaye ibinyabiziga yanyoye ibisindisha agira inama abaturarwanda kubyirinda

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abaturarwanda ko nta muntu wemerewe gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha. Yavuze ko hari abantu banga ko abapolisi babapima avuga ko umuntu uzajya wanga gupimwa ngo harebwe ko adatwaye yanyoye ibisindisha n’ubundi azajya afatwa ahanwe nk’uwabinyoye.

Ati “Aba bantu barimo gufatwa batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha ndetse n’ibipimo bikagaragaza ko basinze bikabije. Babikora babizi kuko bose usanga bafite impushya zibemerera gutwara ibinyabiziga kandi mbere yo kuzikorera baba barize amategeko yo gutwara ibinyabiziga.”

CP Kabera yakomeje avuga ko mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda Polisi y’u Rwanda yari imaze igihe kinini mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro aho abantu bigishijwe bihagije. Yavuze ko kuba icyorezo cyaraje kigakoma mu nkokora ubukangurambaga bidasobanuye ko barenga ku mategeko n’amabwiriza.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 mu gihugu hose hamaze kuboneka impanuka 223 zagizwemo uruhare n’abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, zaguyemo abantu bagera kuri 69 hakomereka abantu bagera kuri 400.

Abantu barenga 1 200 nibo bamaze gufatirwa mu bikorwa byo gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.