Print

Kylian Mbappe yashyize yemera ko yagiranye ikibazo na Olivier Giroud

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 June 2021 Yasuwe: 1691

Giroud watewe ubwoba no kuba umutoza Didier Deschamps yarahamagaye rutahizamu Karim Benzema bikazatuma abura umwanya muri Euro 2020.

Nubwo Paul Pogba na Deschamps bahakanye ko aba bakinnyi bombi nta kibazo bafitanye,Mbappe yavuze ko uyu mwuka mubi wabayeho.

Yagize ati “Navuganye na Giroud.Buri wese azi uko byagenze.Nibyo nagizweho ingaruka zoroshye nabyo.Ntabwo tugiye kubigira birebire kuko turi hano guhagararira Ubufaransa.Icyo nicyo kintu cy’ingenzi.

Ibyo yamvuzeho ntabwo byangizeho ingaruka kandi nagize ibyiringiro inshuro 365 mu mukino.

Naramushimiye tugeze mu rwambariro,nta kintu yambwiye ariko naje kubyumva mu binyamakuru.Nta kintu kibi yavuze.

Ni byiza kubivugira ku mugaragaro,nari kwishimira kubona aje akagira icyo avuga mu rwambariro.Ntabwo icyo ari ikibazo,n’akantu gato.Ntabwo ikipe ishaka ko tuguma muri ibyo.

Mbappe abajijwe ku hazaza he muri Paris Saint-Germain asigaje umwaka umwe.Yagize ati “Ndi hano guhagararira Ubufaransa. Paris Saint-Germain nyifitiye icyubahiro.Icy’ingenzi hano n’Ubufaransa,ntabwo nshaka kurangaza abandi bantu.”

Ubufaransa burahangana n’Ubudage kuri uyu wa Kabiri mu mukino wa mbere wo mu itsinda F rya Euro 2020.