Print

Ifoto ya Shaddyboo n’umumunyarwenya ufite isura idasanzwe Grand M yatagaje benshi

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 14 June 2021 Yasuwe: 5547

Uyu Musore w’imyakaka 21 abenshi bamutunze muri telephone zabo batamuzi , birirwa bamuhererekanya binyuze ku mbuga nkoranyambaga nk’umuntu ufite imiterere idasanzwe ariko ishimisha benshi isetsa benshi.

Mohamed Nantoume’ uzwi ku izina rya Grand M yavutse ku itariki 15 Ukuboza 2000, mu gihugu cya Mali mu bwoko bita ‘Dagon’. Akaba ahamya ko gusetsa atari ibintu yize ahubwo ngo uko yakuraga yagendaga abona abantu bakunda ibintu akora; bitewe n’uko ateye Grand M avuga ko yisanze akantu kose akoze gasetsa abantu.

Nguko uko yatangiye kujya abibyaza umusaruro ubu akaba asigaye ari ikimenyabose.
Izina Grand M, uyu munyarwenya yahishuye ko yarikuye kuri Lionel Messi kubera ko ari umufana we ukomeye.

Kwitirirwa Lionel Messi ngo byaturutse ku kuba abo bakuranye mu gace k’iwabo barakundaga kumwita ‘Grand M’ bashaka kumwitirira Messi.Uyu musore aherutse guhishurira kimwe mu binyamakuru byo muri Mali ko indeshyo ye n’imiterere ye byigeze kumutera ipfunwe akabaho acecetse cyane ariko ubu ngo ni umwe mu bishimiye uko Imana yamuremye.

Uyu munyarwenya uri hafi kugeza miliyoni eshatu z’abamukurikira kuri Instagram, bivugwa ko ari no mu bafite agatubutse.
Kugeza ubu Grand M abarirwa umutungo ukabakaba miliyoni y’amadolari ya Amerika.

View this post on Instagram

A post shared by Shaddyboo (@shaddyboo_92)