Print

Ubuhinde: Umugabo wari utunze abagore 38 n’abana 89 yapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 June 2021 Yasuwe: 1761

Ziona Chana, wari ukuriye idini ryemera gushaka abagore benshi, yapfuye ku cyumweru, asize abagore 38, abana 89 n’abuzukuru 36.

Amakuru yemejwe na Zoramthanga ukuriye abaminisitiri muri leta ya Mizoram, watangaje ubutumwa bw’akababaro kuri Twitter.

Bivugwa ko Chana yari arwaye indwara y’igisukari (diabetes) hamwe n’umuvuduko w’amaraso.

Abaganga babwiye ibiro ntaramakuru PTI ko Chana yarembeye iwe mu rugo mu gace ka Baktawng Tlangnuam. Akazanwa kwa muganga ku cyumweru nijoro, agapfa akihagezwa.

Biragoye kwemeza ko Chana ari we wari ukuriye umuryango w’abantu benshi ku isi kuko hari n’abandi bahamya ko ari bo bafite umuryango munini ku isi.

Biragoye kandi kumenya neza ingano y’abagize umuryango wa Chana. Hari inkuru yemeza ko afite abagore 39, abana 94, abuzukuru 33 n’umwuzukuruza umwe.

Ibinyamakuru byinshi iwabo byemeza ko ari we ufite "umuhigo w’isi" ku muryango ungana gutyo. Bivugwa ko umuryango we wagiye kabiri kuri televiziyo izwi cyane mu kiganiro cyitwa ’Believe it or Not’ (bivuze ngo ’wabyemera cyangwa utabyemera’, ugenekereje mu Kinyarwanda).

Umuhigo we nubwo utazwi neza, Chana n’umuryango we ni urukererezabagenzi kuko bakurura abakerarugendo aho batuye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Ubuhinde.

Uyu muryango munini cyane ubana hamwe mu nzu y’amagorofa ane izwi nka "Chuuar Than Run" cyangwa ’Inzu y’ikiragano gishya’, ifite ibyumba 100.

Abagore be basangiye icyumba kimwe kinini bararamo kiri iruhande rw’icyumba bwite cya Chana, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Iyi nzu yabo nini ikurura abakerarugendo muri iyo leta, abantu bavuye ahanyuranye ku isi bakajya kureba imibereho itangaje y’uyu mugabo n’umuryango we.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko Chana yavutse mu 1945. Akaba yarashatse umugore we wa mbere - umurusha imyaka itatu, we afite imyaka 17.

Uyu muryango ubarizwa mu idini rishamikiye ku kwemera kwa gikristu - Chana Pawl - rifite abayoboke bagera ku 2.000. Bose baba hafi y’inzu ya Chana muri Baktawng Tlangnuam, kuri 55Km uvuye mu murwa mukuru Aizawl w’iyo leta.

Iryo dini, ryemerera abagabo gushaka abagore benshi, ryashinzwe na sekuru wa Chana mu 1942.

BBC