Print

AC Milan yiyemeje guha ishimwe rikomeye Kjaer ukinira Denmark watabaye ubuzima bwa Eriksen

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 June 2021 Yasuwe: 2253

Ikipe ya AC Milan irifuza kugira kapiteni Kjaer kubera ibikorwa 3 bikomeye yakoze nyuma y’aho Eriksen yituye hasi kuwa Gatandatu.

Ikinyamakuru Sportsmediaset cyavuze ko AC Milan yifuza kugira kapiteni Simon Kjaer burundu kubera ubutwari bwe.

Umunyabigwi Paolo Maldini wa AC Milan nawe yashyigikiye iki gitekerezo avuga ko ari inyamibwa.Abafana nabo bashyigikiye iki gitekerezo ndetse banatangiye ubukangurambaga bwo kubikora.

Ubwo Eriksen yari amaze kugwa, Kjaer ni we wabaye uwa mbere wihutiye kumugeraho, akora ku buryo atamira ururimi rukaba rwafunga imyanya y’ubuhumekero ndetse yagerageje kumukanda mu gituza mbere y’uko abaganga bahagera.

Icyo gihe nibwo umusifuzi w’Umwongereza, Anthony Taylor, yahise ahamagara abaganga ngo baze mu kibuga bifata umwanya ugera hafi ku minota 15 Christian Eriksen yitabwaho.

Kjaer w’imyaka 32, yagiriye inama bagenzi be yo gukora uruziga iruhande rwa Eriksen kugira ngo avurwe nta bandi bantu babona ibiri kubera aho.

Yihutiye kandi kujya ahari umugore wa Eriksen, Sabrina Kvist, aramuhobera mu rwego rwo kumuhumuriza dore ko yari yamaze kwiheba ndetse yarenzwe n’amarira.

Umwe mu baganga bakomeye b’umutima, Dr Cott Murray, yabwiye Daily Mail ko “Eriksen yatabawe no kugira umuntu nka Kjaer hafi” kuko byari bigoye kurokoka.

Ati “Turi abanyamahirwe kuko dufite abakinnyi mu kibuga bazi icyo gukora, bamushyize mu mwanya mwiza utekanye ku buryo nta kibazo ari bugire kandi bigafasha n’abaganga.”

Kjaer yatumye kandi abakinnyi bagenzi be bose bagenda baherekeje ingobyi yatwaweho Christian Eriksen ubwo yakurwaga ku kibuga yambitswe ibyuma bimufasha guhumeka.

Aba bakinnyi bazengurutse ingobyi ye bafashe ibitambaro birebire kugira ngo barinde ko hari abafotozi bafata amafoto n’amashusho ateye ubwoba bakayakwirakwiza.