Uyu rutahizamu w’imyaka 36 yanze guhakana ko atazagaruka muri Manchester United ahubwo atera urujijo benshi avuga ko bibaye byaba ari ku bw’impamvu nziza.
Ronaldo aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere,yanze guhakana ibyo kuva muri Juventus.Yagize ati “Maze imyaka myinshi nkina ku rwego rwo hejuru ibyo ntibyandangaza.Iyo nza kuba mfite imyaka 18 cyangwa 19,mba maze amajoro menshi ndasinzira.Icyaba cyose cyaba kubera impamvu nziza.”
Portugal iri mu itsinda F hamwe n’Ubufaransa,Ubudage na Hongria,izakina umukino wa mbere kuri uyu wa kabiri saa 18:00 isura Hongrira ku kibuga cyayo cya Puskas Arena,mu gihe ibi bigugu bindi bizacakirana saa tatu z’ijoro.
Ronaldo arashaka ibitego 6 kugira ngo akureho agahigo ka Ali Daei k’umukinnyi watsindiye ibitego byinshi ikipe y’igihugu kuko afite 109.