Print

Idamange yanze kwitaba urukiko i Nyanza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2021 Yasuwe: 1822

Inteko y’urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka rukorera i Nyanza rwahawe urubanza rwe, uyu munsi yageze mu cyumba cy’iburanisha ibura uregwa.

Ubwanditsi bw’urukiko bwahamagaye kuri gereza, babuhuza na Idamange kuri telephone, ababwira ko ataza mu rubanza kuko atiguye kuburanira kuri video cyangwa i Nyanza.

Idamange aregwa ibyaha bitandatu birimo: guteza imvururu muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya jenoside. Ibyaha we yahakanye.

Mu iburanisha rishize, yasabye kutaburanira kuri video, no kuburanira i Kigali imbonankubone kuko ’atize umutekano we i Nyanza’, urukiko rwari rwamwemereye icya mbere.

Icyo gije yari yavuze ko afite imbogamizi zo kwitabira urubanza i Nyanza kandi afungiye i Kigali, kandi ko abatangabuhamya be, umuryango we, n’abashaka gukurikirana urubanza rwe byabagora kujya bajya i Nyanza mu rubanza.

Uyu munsi ubwanditsi bw’urukiko bwavugaga ko abunganira Madamu Idamange biteguye kuburanira ku rukiko i Nyanza ariko bisa n’aho batabyumvikanyeho n’uwo bunganira.

Kubura kwe mu rukiko, byatumye abacamanza basubika urubanza rwe, bavuga ko rushyizwe tariki 22 z’uku kwezi kwa gatandatu kugira ngo avugane n’abunganizi be kuri icyo kibazo.

Umunyamakuru wa BBC Yves Bucyana wari ku rukiko, avuga ko bishoboka ko mu gihe Madamu Idamange atakwitaba urukiko aho rwagennye ashobora kuburanishwa adahari.

Yvonne Idamange Iryamugwiza w’imyaka 42, nyina w’abana bane, yamenyekanye nyuma yo gutangiza ’channel’ kuri YouTube anenga ubutegetsi bw’u Rwanda, yafashwe mu kwezi kwa kabiri arafungwa.

BBC