Print

Ben Affleck na Jennifer Lopez bwa mbere bafatiwe mu Ruhame basomana [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 15 June 2021 Yasuwe: 1242

Mu ntangiriro yo mu mwaka 2000, Lopez na Affleck bari bamwe muri Couple zashakanye zizwi cyane muri Hollywood. Bahoraga batangaza amakuru nyuma yo gusezerana cyane mu 2002, kandi mugihe bamaranye, bafatanije gukina film ya Kevin Smith ya Jersey Girl na flop Gigli.

Umubano wa Affleck na Lopez waje kurangira muri Mutarama 2004, nyuma gato yo gusubika iminsi yubukwe bwabo mbere yuko biba.

Nk’uko ikinyamakuru kibitangaza ngo bari muri Malibu.

Kuri ubu amafoto akomeje gucicickana ku mbuga nkoranyambaga ni aya Jennifer Lopez arimi gusomana na Ben Affleck mu ruhame ubona ko bari mu munyenga w’urukundo. Aya mafoto akaba yarafotowe ubwo aba bombi bari mu birori bari byo kwizihiza isabukuru ya murumuna wa Jninifer witwa Linda Lopez wari wujuje imyaka 50 y’amavuko.

Ibi birori byabereye muri Resitora izwiho gushokeramo ibyamamare yitwa Nobu yo mu gace ka Malibu ho muri California, Mu mashusho murumuna wa Jennifer, Linda Lopez yerekanye ashimira abitabiriye isabukuru ye yerekanye umuhanzikazi Jennifer Lopez ari gusonama na Ben Affleck. Iyi akaba ari inshuro ya mbere kuva basubirana bagaragaye mu ruhame bishimanye kugeza naho basomana