Print

Umugore wa Rwatubyaye Abdoul yahishuye ikintu gikomeye akunda ku mubiri w’umugabo we[Ifoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 15 June 2021 Yasuwe: 3220

Uyu munyarwandakazi w’imyaka 35 wibera mu Mujyi wa Jakarta muri Indonesia, yahaye umwanya abamukurikira kuri Instagram ngo bamubaze ibibazo bashaka.

Hamida, umugore w’umukinnyi Abdoul Rwatubyaye yasubije uwamubajije igishushanyo(Tatoo) akunda kiri ku mubiri w’umugabo we. Ni nyuma yuko Hamida y’uko Hamida yasabye abamukurikira kuri instagram ko bamubaza ibibazo byose bashaka maze nawe arabasubiza.

Agira ati”Zose ndazikunda ariko iyi niyo nkunda kururasha izindi ,kuko ifitr igisobanuro gikomeye mu mubano wacu”

Ibibazo byinshi byagarutse k’urukundo rwe na Rwatubyaye aho yabajijwe niba yaramaze gukora ubukwe, avuga ko bamaze gusezerana imbere y’Imana hasigaye imbere y’amategeko.

Ati"Imbere y’Imana twarasezeranye, imbere y’amategeko icyo twita umurenge ni mu minsi mike."

Abantu bagera muri batatu babajije niba abana be babiri afite yarababyaranye na Rwatubyaye abasubiza ko iki kibazo bazagisubiza vuba.

Ati"iki kibazo tuzagisubiza vuba turi kumwe (na Rwatubyaye), tukugiyemo umwenda wo kugusubiza."

Hamida afite abana babiri umwe w’imyaka 9 n’undi w’imyaka 3.

Hamida avuga ko aziranye na Rwatubyaye Abdul kuva bakiri bana, ubu bakaba bamaze imyaka 3 bakundana.