Print

Miss Jolly Mutesi umaze iminsi i Dar Es Salam agiye kwakirwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 15 June 2021 Yasuwe: 1295

Miss Mutesi Jolly yagizwe Visi-Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa ,amaze ihige muri iki gihugu cya Tanzania aho yagiye aganira n’itangazamakuru ryo muri iki gihugu ababwira gahunda y’iri rushanwa agiye gutegura.

Ubwo yari ahagurutse i Dar es Salaam yerekeje mu Murwa Mukuru, Dodoma, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021,yatangaje ko yitabiriye inama azahuriramo n’abayobozi batandukanye muri Tanzania abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram

Yagize ati“Byitezwe ko ejo bazanyakira muri Nteko Ishinga Amategeko aho nzagirana ibiganiro n’aba Minisititi b’Ubukerarugendo, Ububanyi n’Amahanga, n’uw’Umuco. Tuzaganira ku bijyanye n’ubufasha bwabo ku mushinga wa Miss East Africa.”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Tanzania Miss Mutesi Jolly yavuze ko ibyo amaze kugeraho n’imiryango yafungutse,ari umusaruro w’amarushanwa y’ubwiza ,bityo ari umuhamya mwiza w’akamaro k’aya marushanwa. Avuga ko kandi yashyigikiwe mu kurota inzozi ze zikaba impamo bityo agomba gufasha abandi bakobwa n’abandi mu rugendo rw’iterambere rwabo.

Ati “Ndi umusaruro w’amarushanwa y’ubwiza,ibyo rero bikantera ishema.Nafashwe ukuboko kugira ngo nanjye nzashyigikire abandi bakobwa n’abandi . Narahawe ngomba gutanga .Rero nizerera mu marushanwa y’ubwiza.

View this post on Instagram

A post shared by Miss Rwanda2016 (@mutesi_jolly)