Print

Abantu 298 banduye Covid-19 mu Rwanda mu gihe 14 barembye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2021 Yasuwe: 1389

Kuri uyu wa Kabiri,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 298 aribo batahuweho COVID-19 mu Rwanda mu gihe nta muntu mushya wakize.

Abantu 14 ni bo barembye mu barwayi 2,157 bakirimo kwitabwaho n’abaganga.
Uyu munsi nta wapfuye, abamaze gupfa bageze kuri 372.

Abantu 243,757 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 1,133 bayihawe uyu munsi.

Abakingirwa urushimangira barasabwa kwegera ikigo nderabuzima kiri hafi yabo kuko atari ngombwa ko umuntu agorwa no gusubira aho yafatiye urukingo bwa mbere kubera ikoranabuhanga ryifashishijwe mu kubika amakuru.

Kuri ubu, abenshi mu barimo guhabwa doze ya kabiri biganjemo abahawe doze ya mbere y’urukingo rwo mu bwoko bw’Astra Zeneca. Gahunda y’ikingira ya mbere yatangiye nyuma y’iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu zirakomorewe.

Guhera ku wa 12 Kamena 2021, ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (09:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z’ijoro (8:00 PM).

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.