Print

Israel yarashe Gaza kubera ibipurizo bitera inkongi y’umuriro yayoherereje

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 June 2021 Yasuwe: 1019

Ibintu biturika byumvikanye mu mujyi wa Gaza mu masaha ya kare mu gitondo kuwa gatatu.

Ibipurizo byinshi byavuye muri Gaza byoherezwa muri Israel kuwa kabiri mu gitondo bitera inkongi z’imiriro, nk’uko bivugwa n’urwego rwo kuzimya imiriro muri Israel.

Nyuma y’imirwano yamaze iminsi 11 mu kwezi gushize, iki nicyo gikorwa cya mbere cyo gukozanyaho kibayeho hagati ya Israel na Hamas kuva bumvikanye agahenge tariki 21 z’ukwezi gushize.

Gikurikiye imyiyerekano y’Abayahudi mu gace k’uburasirazuba bwa Yeruzalemu yabaye ejo kuwa kabiri, yari yamaganywe na Hamas, umutwe wa gisirikare ugenzura Gaza.

Ni iki tuzi ku bitero byabaye?

Mu itangazo, ingabo za Israel (IDF) zavuze ko indege zabo z’intambara zarashe ku bigo bigenzurwa na Hamas i Khan Yunis mu mujyi wa Gaza.

Rivuga ko "ibikorwa by’iterabwoba" byabereye muri ibyo bigo, kandi IDF yari "yiteguye inzira zose zishoboka, harimo no gusubukura imirwano, mu guhangana n’iterabwoba rivuye muri Gaza".

Ntabwo ako kanya hahise hamenyekana niba ibi bitero bya IDF hari abo byahitanye.

Mu itangazo bashyize kuri Twitter, umuvugizi wa Hamas yavuze ko Abanyepalestina bazakomeza "ubutwari mu guhangana no kurengera uburenganzira bwabo ku hantu hatagatifu" muri Yerusalemu.

Urwego rushinzwe kuzimya imiriro muri Israel ruvuga ko ibipurizo byoherejwe bivuye muri Gaza byateye inkongi zigera kuri 20 mu mirima ya rubanda mu majyepfo ya Israel.

Iki nicyo gikorwa cy’imirwano cya mbere kibaye kuva muri Israel hajyaho guverinoma nshya iyobowe na Naftali Bennett yarangije ubutegetsi bw’imyaka 12 bwa Benjamin Netanyahu.

Habaye iki mu myigaragambyo I Yeruzalemu?

Abanyepalestina barenga 30 bigaragambyaga barakomeretse naho abagera kuri 17 barafungwa kuwa kabiri ubwo polisi ya Israel yarimo ishakira inzira iyo myigaragambyo y’Abayahudi ikoresheje grenades zitica n’amasasu y’imipira.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana Abayahudi bamwe bari kwiyerekana baririmba ngo "urupfu ku Barabu" babwira Abanyepalestina batuye aho.

Uyu ni ’Umunsi wa Yerusalemu’ wizihizwa buri mwaka Abayahudi bakora urugendo bitwaje amabendera yabo bizihiza itariki uburasirazuba bwa Yerusalemu bwafatiwe na Israel - aha niho haba inyubako ntagatifu nyinshi.

Uwo munsi muri uyu mwaka wari kuba kuwa kane w’icyumweru gishize, ariko abawuteguye bawigizayo kuko polisi yanze imihanda bashakaga gucamo kubera impamvu z’umutekano.

Nyuma wemejwe kuba ejo kuwa kabiri, gusa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel Yair Lapid yanenze Abisiraheli bagiye muri iyo myigaragambyo baririmbye indirimbo z’urwango n’urugomo.

Yagize ati: "Kuba hari abahezanguni kuri bo ibendera rya Israel risobanuye urwango n’ivangura biteye igisebo no kutihanganirwa. Ntibyumvikana uko umuntu afata ibendera rya Israel mu kuboko kumwe maze agasakuza ngo "urupfu ku Barabu"."

Ni iki cyateye imirwano ya vuba aha?

Imirwano hagati y’ingabo za IDF na Hamas muri Gaza yatangiye tariki 10 z’ukwezi gushize kwa gatanu yaje nyuma y’ubushyamirane muri Jeruzalemu y’Iburasirazuba.

Ubu bushyamirane bwageze hejuru ubwo abaturage barwanaga i al-Aqsa agace gatagatifu Abasilamu n’Abayahudi bavuga ko ari akabo.

Hamas yasabye Israel kuhavana abapolisi no kubavana mu gace k’Abarabu ka Sheikh Harrah, aho Abanyapalestina bugarijwe no kwigizwayo n’Abayahudi bari kuhatura bafata ubutaka.

Hamas yatangiye kurasa ibisasu bya rokete nyuma yo kuburira Israel ngo ive aho hantu, Israel nayo itangira gusubiza.

Israel ivuga ko ibisasu birenga 4,300 byarashwe na Hamas bigana ku butaka bwayo, ko nayo yarashe ahantu 1,000 ha Hamas muri Gaza.

Agahenge kagezweho gashakishijwe na Misiri n’ibindi bihugu, kubahirizwa kuva tariki 21 z’ukwezi gushize.

Muri iyo mirwano abantu bagera kuri 243, barimo abagore n’abana barenga 100, barapfuye muri Gaza, nk’uko bivugwa na minisiteri y’ubuzima yaho. Israel yo ivuga ko yishe abarwanyi bagera kuri 225 b’Abanyepalestina.

Muri Israel, abantu 12, barimo abana babiri, barapfuye, nk’uko urego rw’ubuvuzi rwaho rwabivuze.