Print

Mukura VS irashinjwa guha ruswa umunyezamu wa Gasogi United ngo azitsindishe mu mukino bazahura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 June 2021 Yasuwe: 1313

Umufana ukomeye wa Mukura VS akaba n’umunyamakuru Horaho Axel, yumvikanye abwira uyu munyezamu ko nk’ikipe yakiniye adakwiye kubamanura ahubwo yazabafasha bakabona amanota 3.

Ati”Umva urashaka kumanura ikipe wabereye kapiteni koko?” Mazimpaka ati”izamanuka, none se barampemba koko?”

Axel akomeza agira ati”umva ikipe wabereye kapiteni imyaka 2? Ikipe ya perezida wa federasiyo urayimanura koko?”

Mazimpaka yahise amubwira ko yamubabaje bitewe n’ibyo amusaba kuko atari ibintu yasaba inshuti ye, Axel yahise amubwira ko hari umuntu witwa Hussein wamusabye nimero ye ndetse akaba yazimuhaye.

Uyu mugabo witwa Hussein ukora muri Volcano na we akaba yahise ahamagara Mazimpaka

Ati”Axel yari yambwiye ngo yakubwiye, tuvugane se niba udahuze”? Mazimpaka yahise amubwira ko bavugana nta kibazo ari mu cyumba.

Hussein yahise amubwira ko akeneye ubufasha ku mukino bazakina akabaha ibitego.

Ati”ndashaka ubufasha, ndashaka ubufasha bwawe niba uzaba uri mu kibuga, uzadufasha iki? Turashaka intsinzi dufashe, uzareke ibitego byinjire ndetse n’abakinnyi ubahagarike nabi, nk’umuntu mukuru, dushaka igitego niyo cyaba kimwe kiguturutseho, nyuma umpe nimero ya konti.”

Mazimpaka Andre yahise amubwira ko ari miliyoni 2, undi amubaza niba ari ay’igikombe. Mazimpaka yahise avuga ko kandi bagomba guhita bamuha miliyoni 1 ako kanya andi bakazayimuha nyuma.

Hussein yamubwiye ko ayo mafaranga ari menshi niba atagabanya babireka, ndetse amubwira ko bazabatsinda, Mazimpaka ababwira ko nibamutsinda azareka umupira.

Si aba gusa kuko na Muvunyi Fils wakiniye Mukura VS akanayibera umutoza, yumvikana amubwira ko ashaka ko baganira kuri gahunda z’umuryango, ariko ateramo akantu ko baganira k’umukino wo ku wa Kane(ejo) ariko Mazimpaka aramwangira.

Mukura VS ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, yatangaje ko yitandukanye n’aba bantu barimo gushaka gutanga amafaranga ngo ikipe ibone intsinzi.

Yagize iti” ubuyobozi bukuru bwa Mukura VS & L, bwamaganye bwivuye inyuma abiyitirira izina rya Mukura VS & L bagakora ibikorwa bigayitse kandi batatumwe nayo. Uzafatirwa muri ibyo bikorwa azakurikiranwa ku giti cye. Mukura VS & L ifite umuvugizi nta yindi ntumwa igira.”