Print

Ngororero: Umuhungu n’umukobwa bakundanaga bizirikanyije amaboko biyahura muri Nyabarongo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 June 2021 Yasuwe: 4256

Umusore witwa Mbitsemunda Jean Baptiste w’imyaka 25 na Mukarukundo Sandrine w’imyaka 20 biyahuriye mu mugezi wa Nyabarongo, bazirikanyije amaboko ku wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021.

Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru nuko Mbitsemunda akomoka mu Murenge wa Bwira naho umukobwa akomoka mu Murenge wa Ndaro mu karere ka Ngororero

Bombi bahuriye mu Karere ka Rubavu aho bakoraga akazi ko mu rugo, barakundana ndetse bararyamana umusore atera inda umukobwa.

Ngo umukobwa nyuma yaje kujya kwa muganga asanga aratwite, asubiye iwabo ku ivuko, ababyeyi be ntibabyakira.

We n’umusore baje gufata icyemezo cyo kwiyahura bombi bagapfana. Ngo umunsi biyahura, abaturage bari bababonye bazenguruka hafi aho, mu gitondo baza kubona imirambo.

Umusore ngo yafashe umushumi w’urukweto rwe, yizirika akaboko k’iburyo anazirika ak’ibumoso k’umukobwa hanyuma binaga mu mazi barapfa.

Hafi y’aho basimbukiye binaga mu mazi, bahasize igikapu kirimo imyenda, telefoni n’impapuro zigaragaza ko umukobwa atwite.

Amafoto IGIHE yabonye agaragaza umurambo w’umusore nta rukweto rumwe yambaye aho bikekwa ko rwari rwavuyemo cyane ko nta mushumi wari urimo.

RIB isobanura ko imirambo y’aba bombi yoherejwe muri Laboratoire y’ibimenyetso bya gihanga kugira ngo ikorerwe isuzuma.

Inkuru ya IGIHE


Comments

mugabo pacifique 17 June 2021

birababaje pe ! urubyiruko rwubu rucyeneye kwigishwa
kuko mbona nababyeyi babigiramo uruhare