Ramos w’imyaka 35 yahishuye ko yahabwaga amasezerano y’umwaka umwe ndetse agasabwa kugabanya 10% ku mushahara asanganwe ariko we yasabye ko ikipe yamwongerera imyaka 2.
Ramos avuga ku bijyanye no kongera amasezerano ye,yagize ati “Amahitamo yanjye ya mbere yari ukuguma mu ikipe.Nahawe umwaka umwe no kugbanya umushahara.Amafaranga ntabwo yari ikibazo.Nashakaga imyaka 2 njye n’umuryango wanjye.Nemeye uwo mwaka umwe no kugabanya umushahara ariko ikipe imbwira ko ubwo busabe nta bukiri ku meza.Bambwiye ko igihe cyarangiye sinabyumva.Ntabwo twabimenyeshejwe mbere ndetse nta gihe ntarengwa twahawe.
Asezera Real Madrid,Ramos wayihaye byose yagize ati “Ni igihe kigoye cyane kuri njye. Gusa ntabwo nzatinda, nzagaruka aha. Aho nzajya hose nzagumana Real Madrid ku mutima.
Ibihe byanjye byiza mu buzima bwanjye birarangiye ariko ahazaza heza harantegereje ndetse ntegerezanyije amatsiko kwerekana urwego rwanjye no kongera gutwara ibikombe.
Ntawe ujya witegura gusezera Real Madrid ariko igihe cyari kigeze.Uku n’ugusezera ariko vuba aha nzagaruka.Ndashaka gushimira abafana,bantwaye mu biganza igihe cyose.Ndifuza gusezera Barnabeu ariko nzabahoza ku mutima.
Ramos yageze muri Madrid aturutse muri Sevilla muri 2005.Mu myaka 16 yambara umwenda wa Real Madrid,Ramos yakinnye imikino 671 atsinda ibitego 101 kandi ari myugariro.
Yatwaye La Liga 5,Champions League 4,ibikombe by’isi by’amakipe 4, European Super Cup 3, Copa del Rey 2, Supercopa de Espana 4.
Ramos afite agahigo kabi mu myitwarire mu kibuga kuko ariwe myugariro wahawe amakarita menshi.Muri rusange yahawe 191 muri La Liga,arimo 20 atukura.