Print

Euro2020: Abaholandi n’Ababiligi nabo bageze muri 1/16 cy’irangiza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 June 2021 Yasuwe: 993

Igihugu cy’Ububiligi cyari cyitezwe na benshi,cyatsinze bigoranye Denmark ibitego 2-1 gihita gikatisha itike yerekeza mu mikino yo gukuranamo.

Ububiligi bwatangiye umukino budafite ba kizigenza babwo barimo Kevin de Bruyne na Eden Hazard,bwatsinzwe igitego cya mbere na Denmark ku munota wa 2 gitsinzwe na Yussuf Poulsen ku mupira mwiza yahawe na Pierre-Emile Hoejbjerg.

Denmark yatsinzwe na Finland mu buryo budasobanutse kubera ihungabana abakinnyi batewe na mugenzi wabo Christian Eriksen warwariye umutima mu kibuga,yaje yariye karungu ndetse yiharira igice cya mbere gusa ba rutahizamu bayo babona amahirwe menshi cyane bayapfusha ubusa.

Umutoza w’Ububiligi Martinez uzwiho ubuhanga mu gusimbuza,ku munota wa 46 yakuye mu kibuga Dries Mertens yinjiza Kevin De Bruyne wabaye umucunguzi.

Ku munota wa 55,Romelu Lukaku yazamukanye umupira acenga ba myugariro ba Denmark ahereza umupira Kevin de Bruyne wari mu rubuga rw’amahina nawe asunikira umupira mwiza cyane Thorgan Hazard atsinda igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 59,Eden Hazard yinjijwe mu kibuga asimbura Carrasco byafashije Ububiligi kuyobora umukino ndetse bubona igitego cya kabiri ku munota wa 70 gitsinzwe na Kevin de Bruyne ku mupira mwiza yahawe na Eden Hazard,arekura ishoti rikomeye cyane ryijyana mu izamu.

Nubwo Denmark yagerageje ibishoboka byose ngo yishyure ndetse biyihe amahirwe yo kuguma mu irushanwa,ntiyabigezeho byatumye isezererwa.

Mu wundi mukino w’ingenzi wabaye uyu munsi,Ubuholandi bwatsinze Autriche ibitego 2-0, buhita bukatisha itike ya 1/6 cy’irangiza.

Ku munota wa 11 w’Umukino,Ubuholandi bwabonye penaliti ku ikosa David Alaba yakoreye kuri Denzel Dumfries mu rubuga rw’amahina yinjizwa neza na Memphis Depay.

Ubuholandi bwakomeje kurusha iyi kipe bari bahanganye ndetse ku munota wa 67 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Denzel Dumfries ku mupira mwiza yahawe na Donyell Malen bakoranye counter attack.

Ububiligi n’Ubuholandi biyongereye ku Butaliyani bwaraye nabwo bubonye itike nyuma yo gutsinda umukino wa kabiri nkuko n’aya makipe yabigenje.

Mu wundi mukino wabaye uyu munsi,Ukraine yatsinze North Macedonia ibitego 2-1 biyiha amahirwe yo kuguma mu irushanwa.