Print

Anne Kansiime yambitswe impeta y’umubano n’umukunzi we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 June 2021 Yasuwe: 1314

Umunyarwenya ukomoka muri Uganda,Anne Kansiime yambitswe impeta n’umukunzi we bamaranye igihe witwa Abraham Tukahiirwa uzwi nka Skylanta.

Anne Kansiime yambitswe impeta kuwa 16 Kamena 2021 n’uyu musore baherutse kubyarana umwana wabo w’imfura muri Mata 2021.

Anne Kansiime ari mu byishimo nyuma y’iminsi y’agahinda yagize ubwo mu ntangiriro z’uku kwezi yapfushije nyina umubyara.

Anne Kansiime nyuma yo kwambikwa iyi mpeta, yijeje umukunzi we ko agiye kumwishyura urukundo amuha.

Ati “Mbega isezerano ryiza! Skylanta warakoze kunkunda […] nanjye nkwijeje ko nzagukunda, ntabyo uzi!”

Kansiime yambitswe n’umukunzi we, ibintu byishimiwe n’abakunzi be benshi we yita ’ninja’.

Yanditse ati: "Nshobora kuba nabonye inshuti y’ubuzima mu byishimo. Skylanta akantukanjye urakoze kunkunda no kumbera ubwihisho."

Nyuma yashyize amashusho y’iminota 12 kuri YouTube avuga uburyo yari yarakariye cyane uyu mukunzi we, fiancé ubu, wari wibagiwe iby’umunsi w’ababyeyi b’abagore uyu mwaka.

Ati: "Ibaze bwa mbere Kansiime abaye umubyeyi maze Sky (Skylanta) yigira nk’uwabyibagiwe, nk’aho uwo munsi nta kinini umubwiye.

"Sky, warantegereje ngo mbyare umuhungu mwiza wacu, wibagirwa kunyifuriza umunsi mwiza w’ababyeyi. Nta n’ururabo yampaye nta n’icyayi cya mukaru yankoreye…Nararakaye mwa bantu mwe…rero narategereje, umunsi umwe nyuma ngo mbigarukeho mu kiganiro.

"Nawe ati nari mfite ibintu byinshi mu mutwe, ariko ntugire ikibazo tuzabyizihiza."

Mu 2019 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kansiime yatangaje ko afite umukunzi mushya Skylanta baherutse kubyarana.

Anne Kansiime w’imyaka 35, yavukiye mu gace ka Mparo, Akarere ka Kabale muri Uganda. Ni umunyarwenya, akina filime akaba n’umwanditsi w’udukino dusekeje.

Yatangiye ibigendanye no gusetsa mu 2007 akiga muri kaminuza ya Makerere, aho yakundaga gukina udukino dusekeje mu itsinda ryitwaga Theatre Factory.

Kansiime na Skylanta mu kwezi kwa kane nibwo bibarutse umuhungu bise Selassie Ataho.