Print

Mugabo Gabriel wafatiwe ku kibuga ashinjwa gusambanya umugore w’abandi yarekuwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 June 2021 Yasuwe: 2162

Myugariro wa Sunrise FC,Mugabo Gabriel,watawe muri yombi tariki ya 10 Kamena 2021,kuri stade yiswe Gologota,nyuma y’umukino Sunrise FC yari yakiriye Gasogi United bakanganya igitego 1-1,yarekuwe.

Nyuma y’uyu mukino Mugabo Gabriel yakinnye, yahise atabwa muri yombi na polisi ndetse n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB).

Uyu mukinnyi watawe muri yombi nyuma y’uyu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona mu cyiciro cy’amakipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri,yashinjwaga gusambanya umugore w’undi mugabo ku ngufu gusa ikipe ye yatangaje ko yarekuwe.

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, Sunrise FC yemeje ko Mugabo Gabriel yagizwe umwere, ararekurwa. Ubwo butumwa bugira buti: ”Buri gihe ukuri kuratsinda! Welcome back Gaby”. Iyi yahise ishyiraho ifoto y’uyu mukinnyi yambaye umwenda wa Sunrise FC.

Byavugwaga ko Mugabo yakoze icyo cyaha tariki ya 12 Gicurasi 2021 akomeza kwihisha inzego z’umutekano. Uyu myugariro yamaze kugaruka mu rugo, akaba agiye gukomeza gufasha iyi kipe mu rugamba irimo rwo gushaka uko yasoza shampiyona y’uyu mwaka iri mu makipe meza.

Ubwo Mugabo yari amaze gutabwa muri yombi,umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uyu mukinnyi yashinjwaga icyaha cyo gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina umugore w’imyaka 27.

Ati"Icyaha akurikiranyweho ni ugukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsinda umugore w’imyaka 27. Icyaha yagikoze tariki ya 12 Gikurasi agikorera mu karere ka Nyagatare akaba ari naho yafatiwe."

Mugabo yageze muri Sunrise avuye muri KCB yo muri Kenya, akaba yaranakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Mukura, Police FC na Rayon Sports.