Print

Umugabo w’umugore wabyaye abana 10 muri Afurika y’Epfo yasabye ikintu gitangaje abatuye isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 June 2021 Yasuwe: 3999

Bwana Teboga umugabo wa madamu Gosiame Sithole wavuzweho kubyara abana 10 icyarimwe,yavuze ko ataramubona kuva yava mu rugo kuwa 7 Kamena we n’abana be 10 bivugwa ko umugore we yabyaye.

Ikinyamakuru New York Post,kivuga ko Teboga yakiriye ibihumbi 70 000 by’amadolari nk’impano mu cyumweru gishize,ariko atabyishimiye ariyo mpamvu yasabye abantu kuba bahagaritse kumuha impano kuko atarabona uyu mugore we n’abana.

Yabwiye Pretoria News ati “Nishimiye ubufasha twahawe n’abantu ariko ndashaka kubasaba ngo bahagarike kuzuza amakonti yacu amafaranga kugeza ubwo tuzabereka abana.”

Nubwo amakuru y’aba bana yakwirakwiriye isi yose,nta mafoto yabo yigeze ajya hanze yaba bari mu bitaro cyangwa se bari kumwe na nyina.Byavuzwe ko uyu mugore yabyaye abahungu 7 n’abakobwa 3 kuwa 08 Kamena 2021, kandi ko bavutse bafite ubuzima bwiza.

Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo avuga ko nta bitaro bya Leta cyangwa ibyigenga byatangaje ko uyu mugore yahabyariye.

Dr. Mathabo Mathebula, CEO wa Steve Biko Academic Hospital,yabwiye Radio 702 ko bafashije madamu Sithole ariko batigeze bamubyaza.

Yagize ati “Ntabwo ari mu bitaro byacu ubu tuvugana.Ntabwo tuzi uko byagenze.Kuwa Gatandatu nyuma ya saa sita yaraje aherekejwe n’abashinzwe umutekano avuga ko ashaka kwinjira muri neonatal internal unit (NIU) kureba abana be.

Yavuze ko yabyariye muri Louis Paster ariko bamubwira ko abana bagiye kubohereza muri Steve Biko.

Abandi babyeyi benshi bemeje ko Madamu Sithole koko yabyaye abana 10 barimo 5 bavutse neza n’abandi 5 bavutse abazwe.

Amakuru avuga ko aba bana bari mu byuma bibafasha kubaho cyane ko bavukiye ibyumweru 29 ndetse ngo uyu mubyeyi wabo agifite intege nke.