Print

Ibyihishe inyuma y’ifoto ya Juno Kizigenza asomana na Ariel Wayz yavugishije benshi

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 June 2021 Yasuwe: 3107

Iyi ndirimbo yasohotse muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kanama ,nyuma y’amashusho abagaragaza bahuje urugwiro bari kunywa umuvinyo ku buryo bigera aho bagatwarwa bagasomana.

Aya mashusho akijya hanze abantu benshi baratangaye bavuga ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo ndetse bamwe batangira kuvuga ko baba baberanye.

Abari mu mashusho bo bararuciye bararumira ku buryo uwababazaga iby’iyi foto n’amashusho baryumagaho.

Gusa, ku gicamunsi cyo kuri iyi wa Kane tariki 17 Kamena 2021, bombi batangaje ko bagiye gushyira hanze indirimbo bahuriyemo bise ‘Away’. Ariel Wayz niwe wabanje gushyira hanze ifoto igaragaza ko kuri uyu wa Gatanu bazashyira hanze mu gitondo saa yine.

Yanditse ati “Njye n’inshuti yanjye magara Juno Kizigenza twabakoreye indirimbo yo mu bihe by’impeshyi izaba hit. Muriteguye?”

Abakurikirana imyidagaduro babonye amashusho y’aba bombi basomana bahise batangira kugaragaza amarangamutima yabo. Nk’uwitwa ntwazingabo6 yahise agira ati “Mbese byari iyi ndirimbo. Mukomereza aho.”

Reba indirimbo y’aba bahanzi bafite ubuhanga butangaje muri muzika Nyarwanda Juno Kizigenza na Ariel Wayz