Print

Sergio Ramos yahishuye amakipe 2 adashobora gukinira nyuma yo kuva muri Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 June 2021 Yasuwe: 3849

Sergio Ramos yabajijwe ikipe agiye kwerekezamo ariko asubiza ko nawe atarayimenya gusa atazerekeza muri FC Barcelona cyangwa Sevilla.

Ramos yagize ati “Ntabwo ngiye kwerekeza muri Sevilla,ntabwo mbitekereza. Barcelona?,ntabwo byashoboka.Ntabwo muzigera mumbona muri Barca.

Ntabwo ndamenya aho nzerekeza kugeza ubu.Nimbimenya,ninjye uzabyitangariza bwa mbere.Iki ntabwo aricyo gihe cyo kuvuga ku hazaza hanjye.”

Ubwo yasezeraga ku munsi w’ejo,Ramos yavuze ko yifuzaga kongera amasezerano ye ariko Real Madrid,yagize ati “Amahitamo yanjye ya mbere yari ukuguma mu ikipe.Nahawe umwaka umwe no kugabanya umushahara.Amafaranga ntabwo yari ikibazo.

Nashakaga imyaka 2 njye n’umuryango wanjye.Nemeye uwo mwaka umwe no kugabanya umushahara ariko ikipe imbwira ko ubwo busabe nta bukiri ku meza.Bambwiye ko igihe cyarangiye sinabyumva.Ntabwo twabimenyeshejwe mbere ndetse nta gihe ntarengwa twahawe.

Ramos yari amaze imyaka 16 akinira Real Madrid nyuma yo kugurwa miliyoni 18.5m z’amapawundi avuye muri Sevilla muri 2005.

Ramos wasimbuye ku bukapiteni Iker Casillas muri 2015, yatwaye La Liga 5, Champions League 4 mu gihe yari amaze I Santiago Bernabeu.