Print

Jose Mourinho yavuze ikintu kibi yanze kuri Eden Hazard bakoranye muri Chelsea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2021 Yasuwe: 1973

Eden Hazard w’imyaka 30 yafashije ikipe ya Chelsea gutwara shampiyona muri iyo myaka yakoranye na Jose Mourinho ndetse anatorwa nk’umukinnyi w’umwaka.

Icyakora Jose Mourinho yabwiye abanyamakuru ko kwitwara neza kwa Hazard kudaterwa n’imyitozo akora ahubwo ko afite impano karemano.

Mourinho yabwiye talksport “Ukuri kuri Hazard?Ukuri ni uko mumubonaho,n’umukinnyi mwiza ariko udakora neza imyitozo.Wakumva neza uko aba ameze iyo aba ari umunyamwuga no mu myitozo.

Bwa nyuma n’umwana mwiza,ukunda umuryango we cyane,agaragara nk’utameze nk’abakinnyi bari muri iki kiragano.Ahora acecetse kandi ahora atekereza ku muryango we,ku bana be,ku babyeyi no ku buzima butuje.

Yazaga ku kibuga cy’imyitozo buri gitondo ariko ntabwo yakoraga cyane.Iyo yajyaga mu kibuga ntiwabonaga ibyo yakoraga icyumweru cyose mu myitozo ahubwo wabonaga impano ye.

Mourinho yavuze ko ubwo Hazard yajyaga muri Real Madrid yumvise ko agiye gutera imbere ariko imvune yagize zamugizeho ingaruka zikomeye.

Mu myaka 2 Hazard amaze muri Real Madrid,amaze kuyikinira imikino 43,atsinda ibitego 5,anatanga imipira 8 yavuyemo ibitego.