Print

Sir Alex Ferguson yahuye n’uruva gusenya ku kibuga cya Wembley

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2021 Yasuwe: 4513

Uyu mutoza uri mu bantu bubashywe cyane mu Bwongereza,yaraye ageze ku kibuga cya Wembley gufana ikipe y’igihugu cye cya Scotland ariko yinjije imodoka aho abanyacyubahiro baparika abashinzwe umutekano baramwangira.

Uyu musaza wahoze ari umutoza wa Manchester United yangiwe guparika imodoka muri VIP ubwo yari aje kureba uyu mukino warangiye ibihugu byombi binganyije 0-0.

Fergie w’imyaka 79 yatoje igihugu cya Scotland muri 1985 ariko nyuma gato yaje kuva kuri iyi mirimo kubera ko yananiwe kugeza iyi kipe mu gikombe cy’isi.

Ferguson yageze ku kibuga habura amasaha 4 ngo umukino ube ariko ntiyakiriwe nk’umunyabigwi kuko abashinzwe umutekano banze ko yinjiza imodoka ye muri VIP I London.

Icyakora ikinyamakuru The Sun nticyatangaje uko ibi bintu byarangiye nyuma y’aho uyu mutoza asabwe gusubiza inyuma imodoka ye.

Uyu munyabigwi mu butoza,yatwaye ibikombe 17 birimo Cup Winners’ Cup ari kumwe na Aberdeen muri 1983,Premier League 13 ari kumwe na Manchester United birimo na Champions League ebyiri.