Print

Uganda: Umugore wubatse yagiye gusambana n’undi mugabo bafatana bari mu gikorwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2021 Yasuwe: 7146

Kuwa 16 Kamena uyu mwaka nibwo uyu mugore yaciye umugabo we inyuma ajya gusambana n’undi ariko ntibyagenda neza kuko bafatanye abantu barahurura basanga bari kurira.

Uwitwa Pai Robins OgwengAkiiki wageze aho aba bombi bari bafataniye yanditse kuri Facebook ko aba bombi bafatanye bari gusamba ndetse uyu mugore we yari yarashyinguwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibyakozwe byose kugira ngo aba bombi batandukanye ntacyo byatanze ariyo mpamvu abantu bahise bahamagara polisi.

Icyakora,umugabo w’uyu mugore yahageze ahita abakora mu rukenyerero bombi bahita batandukana ariko Polisi yari yahageze ihita ijya kubafunga.

Abantu benshi barakajwe n’imyitwarire y’uyu mugabo warogesheje umugore we kugira ngo najya gusambana azahure n’aka kaga.


Comments

[email protected] 19 June 2021

Murakoze kutugezaho iyo nkuru ibabaje kuko gusambana si byiza kuko Imana ntabwo ibikunda.

Ariko nasaba abanyamakuru bacu kujya babanza gusoma neza ibyo banditse mbere yo kubitangaza, urugero aho banditse ngo uriya mugore wagiye gusambana yari yarashyinguwe byemewe n’amategeko aho kwandika ngo yari yarashyingiwe
Murakoze kwemera gutambutsa igitekerezo cyanjye