Print

APR FC yanyagiye Marines FC ikoza imitwe y’intoki ku gikombe cya shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2021 Yasuwe: 1583

Mu mukino w’umunsi wa 6 w’amakipe ahataniye igikombe cya shampiyona mu Rwana, wahuje APR FC na Marines FC i Huye,warangiye iyi kipe ifite ibikombe 18 bya shampiyona itsinze ibitego 6-0.

APR FC na AS Kigali zihataniye igikombe cya shampiyona,zakiniye isaha imwe ya saa cyenda n’igice ndetse igice cya mbere cyarangiye zose zinganya 0-0 n’aya makipe zahuye.

Mu gice cya kabiri,APR FC yatsindiwe igitego cya mbere na Manishimwe Djabel ku munota wa 55 ndetse iki gitego cyinjiriye mu gihe kimwe n’icyo AS Kigali yatsinze Bugesera FC cyatsinzwe na Nkinzingabo Fiston.

APR FC yahise itangira urugendo rwo kunyagira Marines FC aho Fitina Ombolenga yatsinze ikindi gitego hanyuma Byiringiro Lague atsinda ibitego 3.Uwatsinze igitego cya 6 cya APR FC ni Mugunga Yves.

AS Kigali yarushaga APR FC igitego mbere y’uyu mukino,yahagaritse gutsinda bituma ijya mu mazi abira kuko ubu irushwa ibitego 4 na APR FC.

Nubwo izi kipe zombi zinganya amanota 16,zitandukanyijwe n’ibitego 4 kandi itegeko rya FERWAFA rivuga ko iyo amakipe arangije shampiyona anganya amanota harebwa ibitego zizigamye.

Kugeza ubu,igikombe kiraca amarenga yo gutaha kwa APR FC,kikaba icya 19 itwaye,kuko ku munsi wa nyuma uzaba ku wa kabiri izahura na Rutsiro mu gihe AS Kigali izakira Police FC.

Imikino ibaye 37 Muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda nta kipe ibasha gutsinda APR FC byayigize ikipe ya mbere mu mateka ya shampiyona y’u Rwanda imaze igihe kinini idatsindwa.

Undi mukino wabaye uyu munsi,Police FC yatsinze ibitego 2-1 Espoir FC.

Uko urutonde ruhagaze:

1. APR FC 16 Pts (+ ibitego 14)
2. AS Kigali 16 Pts (+ ibitego 10)


Comments

Silas 21 June 2021

Ngo yakojejeho imitwe y’intoki? Ahubwo tuvuge ko yakojejeho ibiganza.


Emmy 19 June 2021

Hahahahahaha, AS Kigali niyihangane kuko APR ntiyabura igikombe mu irushanwa rya FERWAFA. Ariko nayo izina ryayo rizahera mu bya FERWAFA ntirizamenyekana muri CAF. Niba ikipe itwara itwara ibikombe idatsinzwe yakabaye inagaragaza ubukaka bwayo butuma idatsindwa no mu marushanwa ya FERWAFA. Ibi ni byo bituma ruhago yacu ibiha cyane. Pole sana kuri A.S Kigali ntako mutagize mwatweretse umupira mwiza kandi usukuye.