Print

Umuntu umwe yahitanwe Covid-19 mu Rwanda abandi 469 barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2021 Yasuwe: 1727

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu umwe yahitanwe n’icyorezo cya Covid-19, bituma abamaze kwitaba Imana kubera iki cyorezo bagera ku bantu 379.

Umuntu witabye Imana yari umugabo w’imyaka 52 w’i Kigali.

Abantu 469 nibo basanganzwemo icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 8 928 byafashwe kuri uyu munsi, bituma ibipimo bimaze gufatwa kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda bigera kuri 1 544 324, naho abamaze kwandura muri rusange ni 30 517.

Abantu 185 bakize iki cyorezo, bituma umubare w’abamaze gukira mu Rwanda ugera ku bantu 26 578, ijanisha rya 87%.

Umujyi wa Kigali niwo wagaragayemo abarwayi benshi bagera ku 192, ukurikirwa na Rubavu ifite abantu 111, Musanze na 29, Kamonyi na 26 na Muhanga ifite abantu 23.

Abakirwaye ni 3 560 mu gihe abarembye ari 13.

Abantu 390 339 bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyarugenge bivurirwamo abarwayi ba Coronavirus, Dr Abimana Deborah, yatangaje ko umubare w’abarembejwe nayo umaze kwikuba inshuro enye mu cyumweru kimwe, naho 40% by’abaharwariye bari ku mashini zibongerera umwuka.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa RBA wasuye ibyo bitaro ku wa 18 Kamena 2021, aho yasobanuye ko ibitanda bisaga 130 bishyirwaho indembe za COVID-19 byose biriho abarwayi.

Dr Abimana yagize ati “Mu mpera za Gicurasi no mu ntangiriro za Kamena, nka 20% by’ibitanda dufite ni byo byabaga biriho abarwayi; ariko uyu munsi mu cyumweru kimwe kitaranarangira, tugeze kuri 83% aho dufite n’abarwayi barembye cyane kurusha mu gihe cyashize.”

“Abari ku mwuka n’ubundi bariyongera. Ubu kugera kuri 40% by’abarwayi dufite bari ku [mashini zibongerera] umwuka.”

Yagaragaje ko ubwiyongere bw’abo barwayi buhangayikishije kuko bushobora no kongera umubare w’abahitanwa n’icyorezo.

Ati “Abarwayi uko biyongera kandi uzi ko dufite umubare muto cyane w’abita ku barwayi muri rusange, urumva ni ikibazo. Birasaba ko rero dushyiramo imbaraga. Turimo turakora amanywa n’ijoro.”

Icyizere cyaraje amasinde

Imibare Minisiteri y’Ubuzima yashyize ahabona ku wa 18 Kamena 2021, yarekana ko habonetse abanduye icyorezo bashya 451, hakira umwe hapfa undi. Abarwayi bacyitabwaho bageze ku 3.277, naho 16 bararembye.

Ni imibare iri hejuru cyane ugereranyije n’iyabonekaga mu minsi mike ishize. Nk’urugero rwo ku wa 29 Gicurasi 2021, mu minsi 20 mbere hari hagaragaye abarwayi bashya 14, hakira 60 ntihapfa n’umwe. Abari barembye bari batanu, mu gihe abari bacyitabwaho bari 938.

Iyo mibare yatumye bamwe bakeka ko icyorezo kiri gukendera badohoka ku mabwiriza y’inzego z’ubuzima, biha icyuho indwara isubiza ibintu irudubi.

Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) byakomeje kuburira abaturarwanda ko COVID-19 itararangira bityo ko bakomeza kwitwararika uko bisanzwe, kabone n’iyo waba warakingiwe kuko gukingira ntibivuze kutandura.

Igabanyuka ry’abahitanywa na Coronavirus mu Rwanda ryari ryavuye kuri barindwi babonetse ku wa 2 Gashyantare 2021 bikagera aho hataboneka n’umwe, ryahumye bamwe amaso bizera ko icyorezo cyagiye. Nyamara muri iyi minsi itarenze icumi ishize bongeye kubona ko ntaho kirajya.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima,Dr Mpunga Tharcisse, aheruka kugirana n’itangazamakuru ku wa 16 Kamena 2021, yavuze ko hari na bamwe batinyuka kuvugira mu ruhame ko “COVID-19 yarangiye”.

Yagize ati “Twari tumaze iminsi tubona Covid-19 isa n’aho yagabanyutse abantu batangira kumva ko ubuzima busubiye uko bwari bumeze mbere, bumva ko yarangiye, yagiye, yewe hari n’aho wajyaga bakakubwira ko Covid-19 yagiye burundu.”

“Njyewe mu minsi yashize hari n’aho nagiye gusenga pasiteri aravuga ati ‘Covid-19 yararangiye’. Uko kwirara rero niko kwatumye nanone yongera kuzamuka kandi bakibagirwa ko ibyo byangombwa byo kuyirwanya bitaragerwaho.”

Gukingirwa ntibibuza kwandura birinda kuremba

Bamwe mu bakingiwe haba abahawe dose ya mbere cyangwa abamaze gukingirwa byuzuye bibeshya ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bitakibareba, nyamara inzego z’ubuzima zisobanura ko gukingirwa bitarinda umuntu kwandura ahubwo bimurinda kuba yarembywa cyangwa akicwa na Coronavirus.

Ni ukuvuga ko nubwo waba warakingiwe byuzuye uba ushobora kwandura ukananduza Coronavirus. Icyakora ibyago byo kuba yakurembya cyangwa ikaguhitana biba ari bike ugereranyije n’utarakingiwe.

Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, aherutse gutangaza ko abagera kuri 400 mu bakingiwe Covid-19 mu Rwanda bayanduye, ibyo yise ibikwiye kuba isomo.

Yagize ati “Kuba dufite abantu 400 banduye Covid-19 ariko barigeze gufata ku rukingo, biratanga ubutumwa bubiri: Ubwa mbere ni uko gukingirwa bitakubuza kwandura. Ikindi ni uko iyo wamaze gufata urukingo uba ufite inshingano zo kwirinda kuba ikiraro kugira ngo Covid-19 ikuveho ijye ku wundi. Uwakingiwe rero ashobora kwanduza, ibyo turabibona mu mibare dufite.”

RBC igaragaza ko ubwandu bushya bwatumbagiye ku gipimo cya 275%, ari nayo mpamvu Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Kamena 2021 yashyizeho ingamba zihariye mu turere tugaragaramo abarwayi benshi,zirimo na guma mu karere kuri Rubavu.

Ubwiyongere bw’abarwayi ba Coronavirus butangiye kurenga ubushobozi bw’Ibitaro bya Nyarugenge, hakaba hari gutekerezwa uko ibigo nderabuzima bya Gatenga na Kanyinya byari bimaze amezi arenga atanu bitakira abarwayi byakongera kwifashishwa.

RBA yatangaje ko imyiteguro irimbanyije i Kanyinya, aho ibitanda byamaze kugezwa mu byumba by’abarwayi, ndetse buri gitanda kikaba kiriho imashini yongera umwuka wa Oxygène.

Biteganyijwe ko muri izi mpera z’icyumweru ari bwo abarwayi batangira kuhagezwa.