Print

Umukinnyi w’Ubudage yahishuye uko yihimuye kuri Cristiano Ronaldo wamuhemukiye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2021 Yasuwe: 3881

Gosens yavuze ko ubwo Ronaldo yamwimaga umupira yari yambaye,yatashye ababaye ndetse yumva yasebye bikomeye nkuko yabyanditse mu gitabo cye bwite.

Uyu mukinnyi yagize ati “Numvise nirengagijwe kandi nsebye.Nagiye hanze numva ndaciriritse.”

Uyu mukinnyi yavuze ko nyuma y’aho atsinze igitego muri 4-2 ikipe y’igihugu cye cy’Ubudage cyatsinze Portugal ku munsi w’ejo,yumva yihimuye kuri Cristiano Ronaldo wamusebeje akamwima umupira yari yambaye.

Igihugu cy’Ubudage cyagarutse mu irushanwa rya Euro 2020 kuko nyuma yo gutsindwa n’Ubufaransa yasabwaga gutsinda uyu mukino wa Portugal kugira ngo idasezererwa.

Ubudage bwabanjwe igitego na Portugal gitsinzwe na Cristiano Ronaldo ku munota wa 15.Ku munota wa 35 nibwo Ubudage bwishyuye iki gitego cyitsinzwe na Ruben Dias.

Mu minota mike, Portugal yitsinze ikindi gitego cya Raphael Guerreiro, nyuma y’umupira wari ukaswe na Kimmich.

Umukinnyi wa Chelsea,Kai Havertz yatsinze igitego cya 3 mu gihe uyu Gosens yatsinze igitego cya 4.