Print

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame yafotowe ari kwita ku mwuzukuru we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2021 Yasuwe: 4553

Abinyujije kuri Twitter,Ange Kagame, yashyize hanze iyi foto ya nyakubahwa Perezida Kagame ari kwita ku mwuzukuru we wa mbere abihuza n’uyu munsi wahariwe abapapa.

Yahise yandikaho ubutumwa bwo gushimira se, Perezida Kagame,buri mu rurimi rw’Icyongereza.Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Umunsi mwiza w’aba Papa ku mugabo nkunda cyane.Warakoze cyane ku bw’amahirwe wampaye yo kuba umukobwa wa papa wishimye.Ubu uri na sogokuru mwiza.Ndagukunda.”

Perezida Kagame yahishuye bwa mbere ko yabaye Sogokuru tariki ya 20 Nyakanga 2020, nyuma y’umunsi umwe umukobwa we Ange I. Kagame yibarutse imfura.

Aganira na RBA tariki 06 Nzeri 2020, Perezida Kagame yabajijwe ku makuru y’umwuzukuru we n’uko yabyakiriye tariki 19 Nyakanga 2020 ubwo yabwirwaga ko umuryango wa Ange I. Kagame na Bertrand Ndengeyingoma wibarutse umwana wabo w’imfura, avuga ko kugira abuzukuru ari byiza cyane, kandi byamunejeje.

Ati: “Ni bishya kwitwa Sogokuru, ariko ni byiza cyane. Nari menyereye kwitwa se w’abana, ariko ubu nazamutse mu ntera. Nindangiza iyi mirimo mwanshinze, mpora niteguye kuzatangira indi mirimo yo kureberera abuzukuru…”

Umunyamakuru yamubajije niba umwuzukuru ari umuhungu cyangwa umukobwa, Perezida Kagame amusubiza agira ati:”Ni umukobwa muzima, arakura vuba, iyo amasaha abuzanyijwe mu rwego rwo kwirinda COVID-19 (curfew) ataragera hari n’ubwo nyaruka nkajya kumusura.”