Umusaza witwa Dave Scott w’imyaka 78, yari afite imyaka 26 muri 1973 ubwo yambikaga impeta Pamela ufite imyaka 72,bakoze ubukwe bemeranya kuzatandukanwa n’urupfu nyuma y’imyaka 48 bwicwa n’ibibazo.
Aba bantu bakundanye muri 1969 hanyuma umusore aza kumwambika impeta nyuma y’imyaka 4 ariko ntabwo aba bombi bakoze ubukwe nkuko byari byitezwe kugeza imyaka 48 ishize.
Aba bombi batekereje ubukwe nyuma y’aho umuhungu wabo Dean w’imyaka 32, ateganya gushyingiranwa n’umukunzi we Tayla w’imyaka 29.
Dave ukomoka ahitwa Dagenham muri East London,yahoze ari umwubatsi.Yagize ati “Twatsinze umuhungu wacu ku bukwe.Yatunguwe no kumva ko tugiye gushyingiranwa nyuma y’imyaka yose ishize.
Nateguye ikirori gihambaye cyo kwambika impeta mu 1973.Twari dufite abacuranzi ndetse n’ababyinnyi.Nta n’umwe muri twe wifuje gutaha.
Nyuma twaje guhura n’ibibazo.Nabuze akazi,ababyeyi banjye barabyara hanyuma mu mwaka wa 1989,tuza kumenya ko Pam atwite inda ya Dean.
Twaratunguwe kuko yari afite imyaka 40 mfite 46.Ubukwe bwahise bushyirwa ku ruhande.”