Print

Kwibuka27: Igihe kirageze ngo buri wese ashimangire ko Jenoside itazongera-Dr Peter Muthuki

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2021 Yasuwe: 266

Kuwa gatanu ku cyicaro cy’umuryango w’afurika y’iburasirazuba habaye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,aho Dr Peter Muthuki umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango yavuze ko bikwiriye kwibuka izo nzirakarengane zazize uko zaremwe.

Dr Peter Muthuki ati "Igihe kirageze ko buri wese yashimangira ko Jenoside itazongera kuba ukundi mu Karere ndetse no kw’isi.Tuzakomeza guhangana n’abapfobya Jenoside byamaganwe burundu."

Dr Muthuki yasabye buri wese gushikama ku ngamba zo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida w’inteko Inteko Inshingamategeko w’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba Hon. Martin Ngoga yavuze ko ibikorwa by’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi batanga ibisobanuro bitari ukuri ku mpamvu zayiteye bidakwiriye

Hon Ngoga yavuze ko Jenoside ari umugambi utegurwa igihe kirekire bikaba ari nako byagenze mu Rwanda 1994.

Amb. Major Gen. Charles Karamba uhagarariye u Rwanda muri Tanzania yavuze ko bibabaje kuba abakoze Jenoside bakomeje kwidegembya mu bihugu bitandukanye by’isi kubera ko bakingirwa ikibaba n’ibyo bihugu.

Amb. Major Gen Chales Karamba yashimiye cyane ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Afurika y’uburasirazuba kubera iki gikorwa kiza cyateguwe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku inshuro ya 27.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba byatangiye kuva muri 2020 nk’uko byemejwe n’inama y’abakuru bibihugu b’uwu muryango.

Igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku inshuro ya 27 ku cyicaro cy’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba cyitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi bakuru ba EAC nk’umunyamabanga mukuru wayo, Dr Peter Muthuki,ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania barimo Amb. Richard Kabonero uhagarariye Uganda muri Tanzania,Amb. Dany Kazungu wa Kenya muri Tanzania,Perezida w’urukiko rwa EACJ,Nestor Kayobera,Amb.Maj. Gen.Karamba Charles uhagarariye u Rwanda muri Tanzania,Hon.Martin Ngoga,Perezida w’Inteko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba,Hon Fatuma Ndangiza,umudepite w’u Rwanda muri EALA,Hon.Oda Gasinzigwa uhagarariye abadepite b’u Rwanda muri EALA,n’abandi.

Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19,aho abanyarwanda n’abanyamahanga bawukurikiranye hifashishijwe iyakure.