Print

Gatsibo: Umusore yapfuye ari gutera akabariro n’umukunzi we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2021 Yasuwe: 2870

Umusore wo mu Mudugudu wa Karenge mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo,akagari ka Nyarubuye yapfuye bivugwa ko byamubayeho ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina n’umukobwa bakundanaga.

Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Karenge Umurenge wa Kabarore.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko uwo musore yakiriye umukunzi we aho akodesha barishimisha nyuma arapfa.

Ati"Simbizi neza ariko numvise ko umuhungu yapfuye. RIB iracyakurikirana umukobwa kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uwo musore w’imyaka 20."

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko hataramenyena ikishe uwo musore ari na yo mpamvu RIB ifite ukekwaho urupfu rwe.

Yagize ati "Umukobwa bari kumwe mu buriri, ibindi bikazaboneka mu iperereza ryatangiye."

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yasuraga kenshi uyu mukunzi we bakamara umwanya bari mu nzu baganira amabanga y’urukundo rwabo ari nayo mpamvu benshi bemeje ko yapfuye bari gutera akabariro.