Print

Umuntu wa mbere wahinduye igitsina azakina imikino Olempike

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2021 Yasuwe: 2356

Ababishinzwe bamutoranyije guhatana mu guterura ibiremereye mu bagore mu mikino Olempike ya Tokyo 2020, nyuma y’uko ibisabwa byavuguruwe mu myaka ishize.

Hubbard ubundi yahatanaga mu bagabo mbere y’uko mu 2013 yemeza ko ari umu-’transgender’.

Ababinenga bavuga ko i Tokyo azaba afite amahirwe adakwiriye, mu gihe abandi basaba ko abameze nka we benshi bemerwa muri iyi mikino.

Mu itangazo ryasohowe kuwa mbere na Komite Olempike ya New Zealand, Hubbard yagize ati: "Ndashimira ubumuntu no gushyigikirwa nahawe n’abanya-New Zealand benshi".

Azahatana mu guterura ibiremereye mu kiciro cy’abagore b’ibiro 87.

Hubbard w’imyaka 43 yabonye aya mahirwe ubwo Komite Mpuzamahanga Olempike mu 2015 yahinduraga amategeko ikememerera aba-transgender guhatana nk’abagore mu gihe imisemburo yabo ya testosterone iri munsi y’igipimo runaka.

Testosterone ni imisemburo yongera imikaya y’umuntu.

Guhitamo kutavugwaho rumwe

Nubwo imisemburo ye iri munsi y’igipimo cyagenwe, abanenga ibintu bavuga ko bizaba bidakwiye ko arushanwa n’abavutse bafite igitsina gore.

Aba bavuga ko abantu bagize ubugimbi bwa gisore baba bafite amagufa akomeye n’imikaya ikomeye, nubwo bwose nyuma bagera aho bahindura bakaba abagore.

Mu kwezi gushize, umubiligikazi Anna Vanbellinghen nawe uhatana muri icyo cyiciro, yavuze ko niba Hubbard azarushanwa i Tokyo bizaba birimo akarengane ku bagore.

Anna yavuze ko nubwo ashyigikiye aba-transgender, ingingo yo kubemerera kurushanwa idakwiye "kuba ibangamiye abandi".

Mu kwezi kwa gatanu Anna yagize ati: "Umuntu wese witoje guterura ibiremereye ku rwego rwo hejuru azi neza ko ibi ari ukuri mu magufa yabo; ibi rero ni akarengane kuri siporo no ku barushanwa."

Ishyirahamwe Save Women’s Sport Australasia, rirwanya ko aba-transgender bahatana mu byiciro by’abagore, ryamaganye ko Hubbard yemererwa kurushanwa mu mikino ya Tokyo.

Mu itangazo ryasohoye kuwa mbere rigira riti: "Ni icyemezo kidakwiriye kwemerera umuntu w’imyaka 43 ufite imiterere ya kigabo ariko witwa umugore kurushanwa mu kiciro cy’abagore."

Ariko leta ya New Zealand n’urwego rushinzwe imikino rwaho byashyigikiye iki cyemezo bavuga ko Hubbard yujuje ibisabwa.

Kereyn Smith ukuriye Komite Olempike y’iki gihugu yagize ati: "Twemera ko ingingo y’umwirondoro ku gitsina muri siporo ikomeye kandi itavugwaho rumwe ikeneye kuringaniza hagati y’uburenganzira no kutabogama mu kibuga.

"Nk’ikipe ya New Zealand, dufite umuco ukomeye wa ’manaaki’ (icyubahiro), kudaheza no kubaha bose."

Yateje impaka na mbere

Laurel Hubbard kwitabira kwe imikino imwe n’imwe mu bihe byashije nabwo byateje impaka.

Mu 2019 yatwaye umudari wa zahabu muri Samoa muri Pacific Games, atsinze abo muri icyo gihugu, ibyateye benshi uburakari.

Ukuriye ishyirahamwe ryo guterura ibiremereye muri Samoa kuva ubwo yavuze ko guhitamo kwa New Zealand abazajya i Tokyo ari nko kwemerera abakinnyi gufata ibiyobyabwenge ndetse bishobora kubuza umudari igihugu cye nanone.

Mu 2018, ishyirahamwe ryo guterura ibiremereye rya Australia ryagerageje kubuza Hubbard kujya mu mikino ya 2018 Commonwealth Game.

Abayitegura ariko barabyanze. Gusa Hubbard nawe ntiyabashije kwitabira iyo mikino kubera imvune.

BBC