Print

Perezida N’guesso yahaye Toni 84 z’ibiribwa abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2021 Yasuwe: 822

Nk’uko ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo byabitangaje, indege zajyanye ibi biribwa i Goma zari ziherekejwe na Minisitiri wa Congo ushinzwe ibikorwa rusange n’ibikorwa by’ubutabazi, Irène Mboukou.

Byakiriwe n’itsinda rya RDC ryari riyobowe n’umuyobozi wungirije w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Olivier Mondonge Bogabo n’umujyanama wihariye w’Umukuru w’Igihugu, Dr Roger Kamba.

Nyiragongo yarutse ku mugoroba wa taliki 22 Gicurasi 2021, isenya inzu z’abatuye i Goma zibarirwa mu 3500, ubu bakaba bacumbikiwe mu byumba by’amashuri.