Print

Ubukwe ndetse n’ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali byahagaze, isaha yo ni saa moya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2021 Yasuwe: 2275

Muri iyi nama idasanzwe yateranye nyuma y’iminsi 9 gusa habaye indi nshya yafatiwemo ingamba zikarishye zigomba gutangira kubahirizwa kuwa 23/6/2021, cyane ko imibare y’abandura Covid-19 ikomeje gutumbagira.

Ingamba nshya zo gukumira Covid-19 mu Rwanda zafashwe:

Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’intara ntizemewe ndetse n’ingendo hagati y’uturere two hanze ya Kigali ntizemewe uretse ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi z’ingenzi.

Ingendo zose mu gihugu zibujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, ibikorwa byose byemewe bikazajya bifunga isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu gihugu hose ariko ntizitware abantu barenze babiri.

Amateraniro rusange harimo ubusabane n’ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose birabujijwe.

Imihango yose harimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi n’irikorerwa mu nsengero byasubitswe.

Utubari turakomeza gufunga.

Aya mabwiriza azavugururwa nyuma y’ibyumweru 2.

Abanyarwanda bose baributswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19,arimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba neza intoki.




Comments

ndabakize 22 June 2021

mbegawe nyagasani tubabari icyorozo gikiri