Print

Lionel Messi yakoze ku mutima umufana we wishyizeho igishushanyo cye mu mugongo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 June 2021 Yasuwe: 2925

Messi uri mu mikino ya Copa America iri kubera muri Brazil,yarimo kwishyushya mbere y’umukino na bagenzi be hanyuma umunyamakuru wa TyC Sports abona uyu mufana niko kumufotora ashyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga.

Messi yaje kubona iyi foto arayikunda hanyuma yandikaho ngo "Mbega igishushanyo cyiza!.Ndayikunze cyane.Ndashaka kuyibona nkayisinyaho."

Mu cyumweru gishize nibwo Messi yahuriye n’uyu mufana kuri Hoteli barimo amusinya mu mugongo imbere y’imbaga y’abantu benshi.

Abandi bafana bari hafi aho bari bishimiye uyu mugenzi wabo wishushanyijeho Messi mu mugongo ndetse iki cyamamare akunda kigahura nawe.

Magalhães yahise yirukira ku mbuga nkoranyambaga ze ahita yandikaho ati "Ubu naruhuka mu mahoro."

Uyu mufana yishushanyijeho Messi yishimira igitego yatsinze Real Madrid muri 2017,aho yakuyemo umupira we arangije yereka abafana b’iyi kipe y’I Madrid izina rye na nimero 10.

Mu mashusho yashyizwe hanze na Goal yagaragaje aho Messi yasinye mu mugongo w’uyu mufana munsi y’iki gishushanyo.

Messi yishimiye iki gishushanyo gusa uyu mufana yari afite n’ibindi bishushanyo ku mubiri zirimo ururabo,inkota n’amababa ndetse na Yesu.

Messi na bagenzi be bari kwitwara neza muri Copa America aho bamaze gutsinda imikino 2 banganya umwe na Chili.