Print

Gare ya Nyabugogo yuzuye abagenzi kubera ibyemezo by’inama y’abaminisitiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 June 2021 Yasuwe: 2372

Guhera mu gitondo kare kare,Gare ya Nyabugogo,yari yuzuyemo urujya n’uruza rw’abantu benshi bari gushaka uko bataha iwabo kubera ibyemezo by’inama y’abaminisitiri by’uko guhera kuri uyu wa Gatatu nta wemerewe kuva mu karere ajya mu kandi cyangwa ngo ave mu kandi karere ajya mu mujyi wa Kigali.

Imodoka zerekeza mu ntara,zabonye abakiriya benshi ndetse ziri kugenda buri kanya mbere y’uko ingamba shya zitangira gukurizwa kuri uyu wa gatatu.

Guverinoma y’u Rwanda yumvise ubusabe bw’abantu benshi bifuzaga ko batajya baturwaho imyanzuro ngo ihite ikurikizwa kuko hari ababa basuye abantu bagahezwa mu ngo zabo cyangwa se bagiye mu zindi ngendo bagafungirwa inzira.

Benshi bagorwa n’umwanzuro wo gufunga ingendo mu turere,kubera ko basanzwe bafite imirimo bakora muri Kigali bagataha mu Ntara n’abatuye i Kigali baba mu ntara.

Muri aba bari gutega imodoka ziberecyeza mu bice by’Intara, barimo abari baje gusura imiryango yabo mu Mujyi wa Kigali,abaje gushaka ibintu bitandukanye mu mujyi wa Kigali, bakaba banze ko gahunda ya Guma mu Karere/mu Mujyi wa Kigali ibasanga muri Kigali bakazabura uko bataha.