Print

Miss Doreen Kabareebe yatangaje Inzitizi ikomeye igiye gutuma adahagararira Uganda muri Miss World

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 22 June 2021 Yasuwe: 1826

Miss Olivia Nakakande wabaye Miss Uganda mu mwaka wa 2019, niwe waruteganyijwe guhagararira igihugu cye muri Miss World ariko nyuma akaza gusimburwa na Doreen Kabareebe , akaba yarasimbuwe ku mpamvu y’uko yari agiye kwiga ,abategura irushanwa rya Miss Uganda bakavuga ko Atari kubona uko abihuza no guhagararira igihugu cye muri Miss World.

Doreen Kabareebe wari wamusimbuye, yatangaje ko atakitabiriye Miss World bitunguranye ndetse anasobanura impamvu atagiye kubikora. Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yavuze ko kutazahagararira igihugu cye muri Miss World byatewe n’uko yabuze impapuro z’inzira. Ubusabe bwa Visa ye ngo ntabwo bwakirirwe kubera ingamba zafashwe muri Uganda zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu butumwa yashyize hanze yashimangiye ko impamvu nyamukuru yo kubura amahirwe yo kwitabira Miss World 2021 ari icyorezo cya Covid-19 cyatumye abura impapuro z’Inzira.

View this post on Instagram

A post shared by Doreen Kabareebe (@doreenkabareebe)

Yashimiye itangazamakuru ryamubaye hafi mu kumenyekanisha aya makuru.

Bitegenyijwe ko iri rushanwa rigiye kuba ku inshuro yaryo ya 70 rizabera Puerto Rico tariki ya 16 Ukuboza 2021.Ntagihindutse u Rwanda ruzahagararirwa na Miss Ingabire Grace wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021.