Print

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2021 -2022 yiyongereyeho Miliyari 342.2Frw

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 June 2021 Yasuwe: 799

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2021,Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndangijimana, yagejeje ku Nteko Ishinga Ingengo, umushinga w’ingengo y’Imari y’umwaka wa 2021-2022, izaba ingana na miliyari 3.807 Frw yiyongereyeho miliyari 342,2 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’iyakoreshejwe mu 2020-2021.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021 ingana na Miliyari 3,807 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho Miliyari 342.2 bingana na 9.8%, ugereranyije na Miliyari 3,464.8 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2020/21.

Iyi ngengo y’imari izibanda ku bikorwa byo kuzahura ubukungu, bwamanutse ku kigero cya 3.5% mu mwaka ushize, ariko bukaba bwitezweho kuzazamuka ku kigero cya 5.1% muri uyu mwaka, ndetse na 7% mu 2022 mu gihe byitezwe ko buzazamukaho 7.8% mu 2023 na 2024.

Miliyari 1.872,7 Frw angana na 49,2 % azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe, ni ukuvuga mu bikorwa birimo kwishyura imishahara, kugura ibikoresho nkenerwa n’ibindi.

Azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 1.934,2 Frw angana na 50,8 % by’ingengo y’imari yose. Aha niho hari amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by’abikorera mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Muri aya mafaranga, 67% angana na miliyari 2.543,3 Frw akomoka mu mutungo w’imbere mu gihugu, ni ukuvuga mu misoro ahanini. Inkunga z’amahanga ni miliyari 612,2 Frw bingana na 16% by’ingengo y’imari yose; naho inguzanyo z’amahanga ni miliyari 651,5 Frw angana na 17%.

Kimwe mu bikorwa bihanzwe amaso bizakorwa muri iyi ngengo y’imari, ni iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho byitezwe ko uyu mwaka w’Ingengo y’Imari izasiga imirimo yo kucyubaka igeze kuri 85%.

Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kizuzura gitwaye miliyari 1,3$, kikaba cyubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Qatar, gifite imigabane ingana na 60%.


Comments

. 25 June 2021

no menshi kbs


franc 23 June 2021

iyi ngengo y’imari ko ntacyo ivuga k’uburezi?