Zari wabyaranye na Diamond abana babiri bagiye gutangira kugaragara muri Reality Show izajya itambuka kurubuga rwa Netflix.
Iyi Reality Show izajya inyura kuri uru rubuga rwambere mu kugurisha amafilime n’ibiganiro bayise “Young,Famous&Africa”.
Umuhanzi Diomond Platnumz umaze kubaka izina mu muziki muri Afurika yateguje abakunzi be ababwira ko badakwiye kujya bacikwa iki kiganiro azajya akorana na Zari.
Zari nawe yateguje abakunzi be ,ababwira ko umukobwa wavukiye muri Uganda,ubu akaba aba muri Afurila y’epfo agiye kujya agaragara ku Isi hose avuga iby’urukundo rwe.
Iki kiganiro kizajya gikorwa n’aba bombi ,kizajya cyibanda cyane ku nkundo z’abagore n’abagabo.
Diamond na Zari, bakanyjijeho murukundo bituma bamamara cyane muri East Africa, aba bombi batandukanye bafitanye abana 2 ,umuhungu n’umukobwa.