Print

Col. Uwayo wari ukomeye muri FLN yishwe n’ingabo z’u Burundi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 June 2021 Yasuwe: 2761

Col Uwayo Juventus wari ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare mu Mutwe w’Abarwanyi wa FLN, yiciwe mu mirwano yahuje izi nyeshyamba n’ingabo z’u Burundi.

Nk’uko amakuru aturuka mu Ntara ya Cibitoke abyemeza, ku wa 14 Kamena 2021 ingabo z’u Burundi zatangije ibikorwa byo guhashya aba barwanyi ba FLN mu ishyamba rya Kibira, aho bagize indiri mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aya makuru yemeza ko habayeho kurasana gukomeye ubwo Ingabo z’u Burundi zarimo kugenzura iryo shyamba, zikaza kugwa mu gaco k’itsinda ry’inyeshyamba za FLN zivuga ururimi rw’Ikinyarwanda, imirwano itangira ubwo, ndetse Col. Uwayo aza kwicwa ku wa 15 Kamena, ari kumwe n’abasirikare umunani, abandi babiri bafatwa mpiri.

Bivugwa ko Lt. Gen Habimana Hamada uzwi nka Komada, akaba ari umwe mu basirikare bakuru ba FLN, aherutse kuraswa bigizwemo uruhare na Major Hakizimana Jeva ku bufatanye na Major Mugabo, Usanzwe ari Umunyamabanga wihariye mu Biro bya Lt. Gen Hamada.

Muri iyi mirwano, Lt. Gen Hamada yakomeretse ku kaboko, ariko batatu mu bamurindaga bakaba barahasize ubuzima.

Col. Uwayo wishwe n’ingabo z’u Burundi ni muntu ki?

Col. Uwayo Juventus witwa Uwimana Juventus, yavutse mu 1971, avukira muri Komini ya Mutura yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Amashuri yisumbuye yayigiye muri College Inyemeramihigo ndetse yiga no muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, mu Ishami ry’Amashanyarazi. Se Kapiteni Busokoza yari umusirikare mu Ngabo za FAR.

Col. Uwayo yinjiye mu gisirikare cy’Abacengezi ahagana mu mwaka wa 1998, yinjira mu nyeshyamba za CNRD Ubwiyunge mu 2016 avuga ko afite ipeti rya Major, akaba apfuye yari ashinzwe ibijyanye n’imirwano mu Ishyamba rya Kibira. Asize umugore n’abana batanu bari baratashye mu Rwanda.

Source: IGIHE